Ngororero:  Abakora ubuharike usanga ari abo mu kiciro cya mbere cy’ubudehe

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage KURADUSENGE Janvier, avuga ko ubuharike bukorwa n’abamwe mu bagabo bo mu karere ka Ngororero usanga ahanini bukorwa n’abantu badafite amikoro aho usanga abenshi ari abari mu kiciro cyambere cy’ubudehe.

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’umubavu.com Janvier yavuze ko hari bamwe mu bafite imyumvire y’uko bagomba gushaka abagore benshi kugirango bazabyare abana benshi kuko ngo nakera iyo wabaga ufite abana benshi byafatwaga nk’ishema mu muryango.

Aha niho Janvier yahereye avuga ko usanga abagabo bakora ubuharike baba nta n’amikoro bafite mungo iwabo ahubwo bagateza ibibazo gusa mu miryango.
Yagize ati” mu by’ukuri hari bamwe mu bagabo bakora ubuharike wajya kureba ugasanga abenshi bari no mu kiciro cyambere cy’ubudehe nta bushobozi bafite bwo gutunga ingo zirenze rumwe”.

Yakomeje avuga ko njyanama y’akarere yafashe umwanzuro wuko umugabo uzajya afatwa yaraharitse umugore we w’isezerano azajya acibwa mande y’amafaranga ibihumbi 10000 mu rwego rwo kureba ko ubuharike bwa gabanuka.

Mu minsi ishyize hagiye havugwa ubuharike mu murenge wa Kabaya aho byavugwa ko ubuharike buteye ikibazo muri uwo murenge, akaba naho harafashwe ingamba zo kubaca ayo mande mu rwego rwo guhasha no guca burundu ubuharike.

Mu Murenge wa Kabaya, abagabo bafite iyo mico ngo bakumirwa n’amategeko ndetse n’amabwiriza y’Akarere avuga ko umugabo wacyuye umugore wa kabiri bamuca amande ndetse n’uwo mugore bakamusubiza iwabo.

Nubwo amategeko y’u Rwanda atemerera abagabo gushaka abagore barenze umwe, hari bamwe mu bagabo babirengaho bagatunga ingo ebyiri cyangwa zirenga





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo