Ngoma: Umukobwa yasuye yamwangiye ko baryamana amutera icyuma

Umusore usanzwe ari umutekenisiye mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Kibungo yagiye gusura umukobwa wiga mu ishuri ry’ubumenyingiro rya IPRC Ngoma agezeyo amusaba ko bakora imibonano mpuzabitsina undi yanze amutera ibyuma mu nda no mu muhogo nawe akitera mu mbavu.

Ni amahano yabaye ahagana saa saba zo kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Ukuboza 2020 mu Mudugudu wa Kiruhura mu Kagari ka Cyemakamba mu Murenge wa Kibungo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibungo, Kanzayire Console, yemeje ko aya mahano yabaye ku manywa y’ihangu ahagana saa saba n’igice.

Ni nyuma yaho ngo uyu musore yaje hakiri kare gusura uyu mukobwa bakanafatanya guteka bagasangira ubundi hagakurikiraho kumusaba ko bakorana imibonano mpuzabitsina.

Gitifu wa Kibungo ati “Bari basanzwe bafitanye ubucuti bukomeye rero umukobwa yanze kuryamana n’umusore ngo umusore ahita afata icyuma agitera umukobwa mu nda no ku ijosi na we agira ubwoba akitera mu nda.”

Gitifu Kazayire yakomeje avuga ko abaturanyi bahise babimenyesha ubuyobozi bushaka imbangukiragutabara babajyana ku bitaro bya Kibungo kugira ngo bakurikiranwe n’abaganga baramire ubuzima bwabo.

URUBANZA RWA NIYONSENGA DIEUDONNE uzwi nka Cyuma Hassan wa ISHEMA TV RWAHINDUYE ISURA, MENYA IMYANZURO Y’URUKIKO:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo