Ngoma: Minisitiri Shyaka yabasabye kubungabunga umutekano

Mu nama y’umutekano yaguye, yitabiriwe na Nyakubahwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shayaka Anastase, yagaragarije abayobozi ko bagomba kurusha kubugabunga umutekano kandi bakita ku bo bayobora.

JPEG - 91.6 kb
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shayaka Anastase

Yagize ati "Mukwiye kurushaho kubungabunga umutekano musigasira umutekano usesuye, murushaho kuzamura igipimo cy’ubufatanye mu byo mukora byose, mwegera kandi mukanakemura ibibazo by’abaturage kuko aricyo batwifuzaho".

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yagaragarije abitabiriye iyi nama ko, Ngoma ari igicumbi cy’udushya ariko asaba ko byashyirwa ku rwego rw’amasibo mu gukemura ibibazo bibangamira iterambere ry’umuturage.

Ati ”Hari ibyakozwe, ariko haracyari n’ibibazo bikihagaragara nk’urugomo kuri bamwe mu baturage n’ibindi byaha. Turabasaba ko iyi nama dusasa inzobe kugirango dushobore gufata ingamba zo gukomeza guteza imbere aka Karere".

Akarere ka Ngoma kagizwe n’imirenge 14, Utugali: 64, Imidugudu 473 kakaba gafite ubuso bungana Km2 867.74, mugihe gatuwe na’abaturage basaga 338,562 nkuko ibarura rusange ryo mu mwaka wa 2012 ryabigaragaje.

JPEG - 52.2 kb
Guverineri w’intara y’Iburasirazuba







Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo