Ngoma: Meya  yanze guhemba shoferi we amezi 9, ashaka no kumukubita

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma ntakiri kumwe n’umushoferi we bamaranye imyaka ine, hari amakuru avuga ko batandukanye nabi cyane amwirukanye atamuhembye amezi icyenda(9) ndetse ashaka no kumukubita.

Ngo tariki 30 Kamena nibwo batandukanye nabi, umwe mu bari hafi wababonye ubwo yamwirukanaga utifuje gutangazwa avuga ko yabonye umushoferi wa Mayor asohotse huti huti mu modoka akamubaza uko bigenze nk’uko bitangazwa n’Umuseke.

Bari hafi y’urugo rwa Mayor mu mugi wa Kibungo, uyu mushoferi yari abyimbye ku jisho nyuma y’uko Mayor amukubise akuma bita ‘mucako’ kaba mu modoka ye.

Ngo uyu mushoferi wa Mayor witwa Rutsindintwarane umukoresha we bamaranye imyaka ine (4) amaze amezi icyenda (9) atamuhemba, kumukubita cyangwa kubigerageza no kumwirukana bikaba byaravuye ku kumwishyuza.

Mu minsi 10 ishize uyu mushoferi ahagaze mu kazi amakuru ahari ni uko ikibazo cye yakigejeje ku buyobozi bw’Akarere, nubwo ngo impungenge zihari ari uko yari umukozi udafite amasezerano.

Uwabonye aba bombi ku munsi yamwirukaniyeho akagerageza no kumukubita avuga ko byari bibabaje kubona umuyobozi wo ku rwego rwe ashwana n’umukozi we aka kageni kuko amusabye ibyo amugomba.

Uyu mushoferi ntiyifuje gutangaza byinshi kuri iyi nkuru kubwo gutinya ko Aphrodis Nambaje yamwihimuraho kuko ari umunyembaraga.

Kuva kuri uyu wa mbere Umuseke dukesha iyi nkuru wagerageje kuvugisha Mayor wa Ngoma kuri iki kibazo ntiyitaba, ubutumwa bugufi kuri telephone na WhatsApp (yerekana ko yabubonye) ntiyabusubije.

Mu Rwanda, Itegeko Ngenga N° 61/2008 rya muri Nzeri 2008 rigena imyitwarire y’abayobozi mu nzego za Leta Umutwe wa III Ingingo ya 6 ivuga ku Imyitwarire myiza igomba kuranga umuyobozi, agace ka 8° kavuga ko umuyobozi agomba “kuba intangarugero mu mvugo no mu bikorwa.”

Iyubahirizwa ry’aya mategeko rirebwa n’ishami rishinzwe kugenzura imyitwarire y’abayobozi ba Leta mu rwego rw’Umuvunyi.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo