Ngoma: Arakekwaho kwica umugore akoresheje umuhoro agatoroka

Umugabo witwa Nshimiyimana Emmanuel w’imyaka 36 y’amavuko wo mu Kagari ka Rubago mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma, akekwaho kwica umugore we amutemye arapfa ahita atoroka.

Ibi byabaye mu masaha ya saa munani z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Ukwakira 2020.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukumberi, Mbarushimana Ildephonse yabwiye Umuseke ko inzego z’umutekano zigishakisha Nshimiyimana ukekwaho kwica umugore we, bari barasezeranye witwa Ntabahuzimana Hilaliya.

Gusa avuga ko baribamaze igihe batakibana.

Ati ”Bakibana babanje gutura i Rukumberi, hanyuma baza gutandukana umugore we ajya gutura mu Karere ka Kirehe, ubwo rero yari yagarutse i Rukumberi kwaka umugabo we amafaranga ya Mituweli nibwo yamwishe.”

Avuga ko uyu nyakwigendera atari yaraye ku mugabo we, ahubwo ngo yari yaraye ku muturanyi ari naho umugabo we yamusanze ndetse anakomeretsa umwe mu batabaye.

Ati ”Mu ijoro umugore yasohotse agiye kwikiranura n’umubiri undi ahita amubona amwirukankaho abaturanyi barahurura uwatabaye bwa mbere yahise amutema ukuboko, yadukira wa mugore amutemesha umuhoro arapfa.”

Uyu muyobozi avuga kandi ko ikibazo cy’ubuharike ari cyo zingiro ry’amakimbirane yanatumye batandukana kugeza ubwo uwo mugabo ashatse undi mugore.

Yasabye abaturage kugeza ibibazo bafite ku buyobozi kuko bubereyeho kubikemura.

JPEG - 17.9 kb
Nshimiyimana Emmanuel w’imyaka 36 y’amavuko ukwekwaho kwica umugore we agatoroka

Source:Umuseke

Abayobozi ba ADEPR bose bakuweho|| Bakubure ntihagire n’umwe usigaramo kuko bafite abo bakorera





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo