Ngoma: Abakozi barimo 4 b’Akarere beguye ku mirimo yabo

Kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ukwakira 2019, abakozi 6 mu Karere ka Ngoma banditse basezera ku mirimo yabo nkuko byatangajwe n’umuyozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe ubukungu, Cyriaque Nyiridandi Mpambano.

Yatangaje ko muri bo harimo, abakozi bane bakoraga mu biro by’Akarere ari bo, Rubwiriza Jean d’Amour wari ashinzwe iterambere n’abakozi, Murekatete Judith wari ashinzwe uburezi, Sibomana Jean Bosco akaba yari ashinzwe itumanaho na Uyiringiye Phenias wari umujyanama wa Komite Nyobozi y’Akarere.

Abandi babiri bari abakozi bo mu nzego z’ibanze, ari bo Muragijemungu Arcade wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukumberi ndetse na Uwingeneye Christine wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musya, mu Murenge wa Rurenge.

Nyiridandi, yavuze ko mu mpamvu bavuze zatumye begura ari uko hari ibindi bagiyemo, nkuko babigaragaje mu mabaruwa asezera. Ariko binashoboka ko hari abisuzumye bagasanga badashoboye kuzuza inshingano bari bafite nkuko bisabwa.

Yakomeje avuga ko ntacyo barenzaho ku ubusabe bwabo, ati "Ubwo ni ukuzashaka abandi binyuze mu bizamini".

Nyiridandi, yirinze kugira uwo atunga agatoki ku makosa baba barakoze nubwo bivugwa ko hari amakosa bakoze yaba yabateye kwegura.

Hashize iminsi mu turere 16 muri 30 tugize igihugu, hari inkundura yo kwegura kw’abayobozi bamwe na bamwe, hakabamo abavuga ko batagishoboye kugendana n’umuvuduko w’iterambere igihugu kiri kugenderaho bityo bamwe bagahitamo gusezera ku mirimo yabo, hakaba n’abagiye beguzwa kubw’amakosa bakoze mu kazi.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo