Ngoma:Abagabo  bane barashinjwa  kwica umugore bakamucamo ibice bakabijugunya

Tariki 31 Gicurasi 2021 , Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma bwaregeye Urukiko mu mizi abagabo bane barimo n’umugabo wa nyakwigendera bose bakekwaho kwica umugore bamuciyemo ibice barangiza bakabijugunya ahantu hatandukanye .

Ubushinjacyaha buvuga ko mu ijoro ryo ku wa 22 Werurwe 2021 mu mudugudu wa Nyagatare, Akagali ka Kabatasi,Umurenge wa Rubona, Akarere ka Rwamagana abaregwa uko ari bane bakekwa kuba barasangiye na nyakwigendera nyuma baza kumwica bamuciye umutwe, amabere n’imyanya ndangagitsina baragenda igihimba bakijugunya mu mudugudu wa Rugarama, Akagali ka Karambi mu murenge wa Rubona, Akarere ka Rwamagana mu ishyamba. Igihimba cyaje kuboneka ku wa 26/03/2021 kibonywe n’abana bahiraga ubwatsi bwo kugaburira amatungo.

Bukomeza buvuga ko bakomeje gushakisha umutwe n’ibindi bice by’umubiri bari bakase biza kuboneka ku wa 29/03/2021 mu mudugudu wa Nyagatare, Akagali ka Kabatasi, Umurenge wa Rubona mu karere ka Rwamagana mu rubingo mu murima w’ubwatsi bw’inka biri mu gafuka.

Mu bakekwaho icyaha , harimo n’umugabo wa nyakwigendera. Mu ibazwa rye, ntasobanura neza igihe umugore we yaviriye mu rugo dore ko anyuranya imvugo n’ abatangabuhamya bababonanye umunsi bamwica bari mu kabari kuri 21/03/2021 we akavuga ko uwo munsi batabonanye.

Aba bose bakekwaho icyaha , nibaramuka bahamwe n’ icyaha bazahanwa n’ ingingo ya ingingo ya 107 y’itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange aho riteganya igifungo cya burundu.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo