Ngo hariya ni kwa Afande aya masaha ntawuhanyura, uhamagarwa na Police abantu bakagusezera-Karasira Aimable

Karasira Aimable ’Prof. Nigga’ ukunze gutanga ibitekerezo bye mu buryo bwihariye ndetse butandukanye n’ubw’abandi, avuga ko atumva neza uburyo umuntu ahamagarwa na Polisi abantu bakamusezera kandi inzego z’umutekano, iz’iperereza cyangwa se n’iz’ubutasi zagakwiye kuba ari abantu abaturage babona bakabishimira.

Umunyamakuru amubajije ku bantu bakomeje kumwandikira cyane cyane bibaza niba ataba akorana na DMI (Directorate of Military Intelligence, Urwego rw’Ubutasi rwa Gisirikare) cyangwa yatumwe na Leta yavuze ko nta bibazo yakira yewe nta n’abantu nk’abo yavugana na bo.

Ati "Nta bibazo nakira mu by’ukuri kuko jyewe nta we tuvugana muri ubwo buryo, abantu nk’abo jyewe ntabwo wenda nanavugana na bo ariko ndabibona, mbibona mu bitekerezo byanjye bya Facebook ariko nko kuri WhatsApp ntawabimbwira (...)".

Ku bamushinja ibyo kuba yaba akorana na DMI, Karasira avuga ko atanazi icyo aricyo, ati "DMI sinzi n’icyo aricyo".

Karasira avuga ko atumva uburyo umusirikare, umupolisi cyangwa ushinzwe ubutasi baba abantu batinywa kandi bakabaye abantu abaturage babona bakabishimira, ati "Tumenye ko umusirikare, umupolisi cyangwa ushinzwe ubutasi bagakwiriye kuba ari abantu tubona tukishimira ariko umuntu ahamagarwa na Polisi abantu bakamusezera, ibyo ni ibiki? Polisi abasirikare ni abantu batuvukamo".

Ntiyumva neza kandi ngo nk’ahantu runaka haba hatuwe abantu bakomeye (yakoresheje nk’aho ngo usanga bita kwa Afande) usanga abantu bavuga ngo ntawuhanyura kandi ngo we abona ariho yakanyuze nyine kuko harinzwe.

Ati "Kubera iki hagomba kuba ikibazo ngo hariya ni kwa Afande ngo aya masaha nta muntu uhaca? Ahubwo jyewe numva ariho ngomba kujya guca kuko harinzwe, ni Afande wa nde se si Afande wanjye?".

Iyumvire byinshi muri Video:

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo