Ngo Telefone ya Kayumba yashyizwemo Code   amabanga ye ajya ahantu  hatazwi

Dr.Christopher Kayumba, umwalimu wa kaminuza uheruka gushinga ishyaka rya politiki, Rwandese Platform for Democracy (RPD) avuga ko kuneka ari bumwe mu buryo ibihugu bikoresha mu kumenya amakuru ku mwanzi ,ku baturanyi ndetse no kumenya uburyo bibana n’abanturanyi gusa ikibazo ni impamvu yo kuneka kuko ntagihugu kitaneka ahubwo bitandukanira ku buryo bikoresha yamakuru byabonye.

Mu kiganiro yagiranye na Umubavu Tv Online na Umubavu.com , Dr Christopher Kayumba yavuze ko gukusanya amakuru, kuneka no gushyiraho Politiki y’imibanire n’ibindi ari ibintu byemewe ku bihugu cyane cyane ko burya umuyobozi ahura n’undi ari uko amuzi bityo ko kuneka ari byiza kuko ubana n’umwanzi umuzi ndetse ugashyiraho Politiki yo kubana nawe.

Ku rundi ruhande avuga ko kuneka biba bibi mu gihe Leta inetse umuturage ishinzwe kurinda ikamwumviriza mu buzima bwite bwe kuko mu burenganzira abaturage batayiha ni ukwinjira mu buzima bwabo bwite.

Agaruka kuri Software ya Pegasus u Rwanda rushinjwa gukoresha mu kuneka bamwe mu baturage barwo ndetse na bamwe mu bayobozi b’ibihugu rufitanye nabyo ibibazo ko ibi bishobora kugira ingaruka zitari nziza kuko dipolomasi ishobora kuzamo agatotsi.

Ku bijyanye no kuba wenda nawe telephone ye yaba yarinjiriwe , Kayumba yavuze ko hari umuntu wamuhaye Code ibashya kumenya niba warinjiriwe yayikoresha agasanga koko iki kibazo agifite bityo ko iyo umuntu yamuhamgaraga hari ahandi byajyaga nubwo we avuga ko atahazi.

Kuri iki kibazo Kayumba yabwiye Umubavu Tv Online na Umubavu.com ko yahamagaye Mtn nabo bakamubwira koi zo Code batazi uburyo zagiyemo ahubwo bakamuha indi Kode kugira ngo bivemo .

Akomeza avuga ko nta muntu wakwifuza ko yumvirizwa, ngo icyo yizeye ni uko ibyo akora cyangwa avuga byemewe n’amategeko.

Dr.Kayumba kandi avuga ko u Rwanda ruzatera imbere mu gihe abaturage bazera ko Leta itabaneka, itabumviriza bityo bakabaho bayizeye cyane hakaba n’ubwisanzuye mu kuganira ko kuneka ku bihugu atari ikibazo ahubwo ko biterwa n’ikigamijwe.

Kuba bivugwa ko hari abanyamakuru hano mu Rwanda bumvirijwe hakoreshejwe Software ya Pegasus , Dr.Kayumba avuga ko ari ikibazo gikomeye kuko nta tangazamakuru ryabaho ridahabwa amakuru kandi amakuru ntabwo azabaho mu gihe abatanga amakuru batizeye ko ayo batanze agera ku munyamakuru wenyine.

Ku bijyanye no kumviriza imiryango itegamiye kuri Leta cyane cyane iharanira uburenganzira bwa muntu ,Dr Kayumba avuga ko kurenganya bikorwa n’abanyembaraga bityo ko bizatuma aba batabona amakuru ku karengane abaturage bakorerwa.

U Rda ruzatera imbere abaturage bamenye ko Leta itabaneka|Baraneka ariko iyo bamenye ko wabanetse





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo