Ngizi Kaminuza 10 zikaze kurusha izindi ku Isi muri 2020

Hari benshi bamenyereye ko Kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ariyo iza imbere byanze bikunze ariko ubu urutonde rwamaze guhinduka kuko Kaminuza ya Oxford yo mu Bwongereza ni yo iyoboye urutonde rwa Kaminuza 10 zikomeye ku Isi. Ni urutonde kandi rwihariwe n’ibihugu 2 byo mu burengerazuba bw’Isi.

Urutonde rukorwa n’ikigo World Economic Forum rugaragaza byinshi bishingirwaho hakorwa urutonde rwa Kaminuza.

Muri byo harimo abanyeshuri yakira ku mwaka, ubutunzi Kaminuza ifite, umubare w’abahanga bayizemo, umubare w’impamyamubenyi itanga ku mwaka, umubare w’ibitabo isohora ku mwaka n’ubushakashatsi buhakorerwa.

Dore urutonde rwa Kaminuza 10 zikomeye ku isi:

1. Oxford University: Kaminuza ya Oxford iherereye mu Bwongereza, yashinzwe mu mwaka w’1096, aho yagiye itanga ubumenyi mu bihe binyuranye mu myaka ikabakaba 1000 imaze. Iyi Kaminuza umwaka 2019 yakiriye abanyeshuri 24,519.

2. Kaminuza ya Stanford: Ni ishuri rikuru ryigenga riherereye i Stanford muri California. Yashinzwe mu mwaka w’1891. Iyi Kaminuza ifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 17,249. Umunyeshuri ukeneye kwiga muri Kaminuza ya Stanford yishyura amadolari 56,169 ku mwaka.

3. Kaminuza ya Harvard iherereye i Massachusetts muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyi Kaminuza yashinzwe mu mwaka 1636. Ku mwaka umwe ishobora kwakira abanyeshuri 20,970, Umunyeshuri ukeneye kuyigamo yishyura 54,002 by’amadolari y’Amerika ku mwaka.

4. Calfornia Institute of Technology: Ni kaminuza ifatwa nk’izingiro ry’ubumenyi mu ikoranabuhanga cyo muri Amerika. Yatangiye mu mwaka w’1891. Mu mwaka umwe iyi Kaminuza yakira abanyeshuri 2,233. Ku muneyshuri ukeneye kuhiga yishyura 54,600 by’amadolari ya Amerika ku mwaka.

5. Massachusset Instute of Technology: Iri ni ishuri rikuru ry’ubumenyingiro riri muri Amerika. Iri shuri ryatangiye kwakira abanyeshuri mu mwaka w’1861. Ku mwaka ryakira abanyeshuri 11,520. Amafaranga yishuri yishyurwa muri iri shuri ni amadolari y’Amerika 53,818 ku mwaka.

6. University of Cambridge: Iyi ni Kaminuza ibarizwa mu Bwongereza, Yashinzwe mu mwaka w’1209. Ku mwaka umwe Cambridge yakira abanyeshuri 23,247. Amafaranga y’ishuri yishyurwa ahinduka buri mwaka.

7. University of Calfornia/Berkeley: Kaminuza ya California ni imwe mu zikunzwe muri Amerika no ku Isi yose muri rusange. Iyi Kaminuza yashinzwe mu mwaka w’1868. Yakira abanyeshuri 285,216. Amafaranga yishurwa muri iyi kaminuza ni amadolari y’Amerika 66,500 ku mwaka.

8. Yale University: Kaminuza ya Yale iherereye New Haven muri Amerika. Yashinzwe mu mwaka w’1701. Iyi kaminuza yakira 13,609 ku mwaka. Amafaranga yishuri yishyurwa ni 57,700 by’amadolari y’Amerika ku mwaka.

9. Princeston University: Ni Kaminuza yashinzwe mu mwaka w’1746. Iyi Kaminuza yakira abanyeshuri babarirwa mu 8,374. Amafaranga y’ishuri ni 53,890 by’amadolari.

10. University of Chicago: Ni Kaminuza iherereye muri Amerika. Iyi Kaminuza yigenga yashinzwe mu mwaka w’1890. Ku mwaka umwe yakira abanyeshuri 16,445. Umunyeshuri wiga muri iyi Kaminuza yishyura amadolari y’Amerika 49,380.


Ku rundi ruhande hagandewe ku myigishirize (TEACHING), ubushakashatsi (RESEARCH), CITATIONS, INTERNATIONAL OUTLOOK na INDUSTRY INCOME dore uko Kaminuza 10 zitondetswe, uru rutonde ruriho n’uburyo zari zikurikiranye muri 2019

Abayeho mu buzima busharira nyuma yo gukora impanuka igufwa bakarikuramo ubu akaba ategereje kurisubizwamo:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
pascal Kuya 14-10-2020

Amashuri nk’aya uretse abifite hashakwe uburyo abafite umutwe ufungutse(tête bien faite)bayige bityo bazaza bafite ishyari ryubaka amashuri nk’aya iwacu muri Afurika.