New Zealand: Umunyeshuri yasanzwe yarapfuye nyuma y’amezi 2 aburiwe irengero

Umurambo w’umunyeshuri wari umaze amezi abiri bauriwe irengero, wasanzwe mu cyumba yararagamo nyuma y’uko bagenzi be begeranye mu bindi byumba bumviye umunuko ukabbije hafi yabo.

Ibice by’ umubiri w’uyu munyeshuri wigaga mu mwaka wa 1 muri kaminuza ya Canterbury, byasanzwe aho yararaga byarashwanyaguritse ku buryo byasabye ko hiyambazwa abahanga kugira ngo babashe ku bitandukanya.

Uyu munyeshuri w’imyaka 19 ngo yari amaze iminsi atagaragara mu ruhame, bagenzi be bavuga ko yari umwana mwiza kandi wigirira ikizere gusa ngo yajyaga akunda kunyuzamo akamara nk’icyumweru cyangwa kirenga atari ku mirongo y’itumanaho.

Minisitiri w’uburezi muri iki gihugu, Chris hipkins yavuze ko ibi ari intsinzwi ikomeye ndetse ko biteguye gukora impinduka zishoboka zose kugira ngo ibintu nk’ibi bitazongera kubaho.

Itangazamakuru ryo muri iki gihugu rivuga ko, umugabo wa nyina w’uyu mwana yari yasabye polisi kubafasha gukurikirana nyuma yo kumara igihe batamubona

Kugeza ubu, hatangiye iperereza ryihariye ngo hamenyekane icyateye uru rupfu.
Iyi kaminuza uyu munyeshuri yigagamo, ni imwe muri kaminuza zishaje kurusha izindi muri iki gihugu cya New Zealand ikaba ifite abanyeshuri barenga 17,000





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo