‘Ndi Umunyarwanda’ ishema ntajegajega ry’Abanyarwanda

Kuva kera Abanyarwanda barangwaga n’indangagaciro zitandukanye z’umuco nyarwanda ndetse na kirazira zari ziwugize. Ntabwo twavuga ko izo ndangagaciro na kirazira zitagihari ahubwo zinjiriwe n’indi mico mvamahanga dore ko twakoronejwe n’Abadage (Les Allemands) ndetse n’Ababiligi (Les Belges), mu gihe cy’Ubukoroni bumvaga ko imico yabo igomba kwinjizwa mu banyarwanda nta shiti.

Kuva kera Abanyarwanda bibutswaga gukunda igihugu, kugikorera byimazeyo kugeza ndetse umuntu ahasize ubuzima, tubibonera mu mugani w’umugenurano ugira uti "Wanga kumenera amaraso igihugu, imbwa zikayarigatira ubusa ". Murumva ko gukunda igihugu no kwiyumvamo ubunyarwanda byatangiraga umuntu akiri muto, umuntu avuze ko gukunda igihugu ari "mvukanwa"ntiyaba yibeshye. Ibyo byatozwaga abana mu kitwaga "Urugerero" ku bahuhgu ndetse “n’ibohero" ku bakobwa.

Hano ndagaragaza cyane ibigwi by’umwami Ruganzu Ndoli warwaniriye u Rwanda ashyizeho umutima we wose kugeza ubwo imana y’Abanyarwanda bari bamenyereye kwita Rugira imwiyeretse nka Mose uvugwa muri Bibiliya.

Ruganzu ateye mu Bufumbira agana mu Kinyaga yafashe ishami ry’igiti aritera abo bari bahanganye nuko igiti cy’inganzamarumbo gihita kimera ako kanya.

Ruganzu kandi agabye igitero anyuze Muyira na Kibilizi ho muri Nyanza y’ubu yaricaye amaze kuruha yegamira igiti nuko asaba ubuki, nuko arabunywa. Mu kubunywa yabiraga icyuya nuko afata intoki yihanagura cya cyuya agisiga kuri cya giti yari yegamiye nuko ako kanya igiti gihinduka kinini.

Uwavuga ibi wakumvako ari amakabyankuru, Oya ntitwakemeranwa kuko ushaka kubimenya yagana i Nyanza kandi akabaza abagororwa batemye icyo giti mu w’1998 mu gihe bashakaga inkwi. Icyo giti kandi cyitwaga "Imfubu" cyangwa igiti cya Ruganzu.

Nyamara nibavuga ibya Mose wo muri Bibiliya uzahita ubisamira hejuru kandi uteri uhari nyamara twagakwiye gukunda iby’iwacu cyane kurusha iby’amahanga ariko twe sibyo dukora ahubwo dukunda iby’ahandi kurusha ibyacu. Tugomba kandi guharanira kubungabunga ibimenyetso bitwereka amateka aho kubisibanganya burundu. Reba nkubu ugiye mu nzu ndangamurage ya Misiri (Egypte) wahabona impampuro za Papyrus zandikwagaho inyandiko yabo ya Hieroglyphe! Twe kubera iki? Tugomba kubisigasira ku buryo abazaza nyuma yacu bazabasha kumenya amateka atandukanye.

Leta y’ubumwe yihaye ingamba yo kubungabunga ibyo bimenyetso byose aho byaba biherereye kandi n’ibihari biri gutunganywa bijyanye n’igihe tugezemo.

Ruganzu kandi ari kumwe n’ingabo ze zitwaga “Ibisumizi” bakurikiye umwanzi w’i Burundi wari uteye u Rwanda bamunyuza mu majyepfo y’ubumbogo ku nkombe za Nyabarongo bagera mu nzira y’inzitane nuko afata inkota yari afite nuko ahaca inzira ziratambuka. Na n’ubu iyo nzira ihanamye irahari.

Murumva ko gukunda u Rwanda byagakwiye konkwa mu ibere mu gihe umwana akiri muto hanyuma akabikurana. Ntabwo twagakwiye kuba tubyigishwa ahubwo twagakwiye kuba tubishyira mu mitima yacu ahubwo tukabyibutswa.

Gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ni gahunda yashyizweho na Leta y’ubumwe kugirango yibutse Abanyarwanda ko ari bamwe kandi ko nta gikwiye kuba kibatandukanya. Nta ndorerwamo y’amoko yakagombye kuba iturangwamo kuko twese turi abanyarwanda, turi bene kanyarwanda, tukaba tugize umuryango umwe w’Abanyarwanda.

Nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, iyi gahunda yacyemuye ibibazo byinshi Abanyarwanda bari bafite cyane cyane iy’urwicyekwe no kutizerana ntawabura kuvuga ko rwose yagize uruhare rwo guhindura imyumvire y’Abanyarwanda ndetse n’amahanga arumirwa ariho bamwe bahera baririmba bati “Ibanga Abanyarwanda tugendana abanyamahanga ryarabayobeye!”.

Inkiko Gacaca kuva kera zungaga Abanyarwanda niyo mpamvu ariwo musingi washingiweho kugira ngo ubwiyunge dufite bugerweho. Nubwo twari u Rwanda rwari rufite ubukene nyuma ya Genoside yakorewe Abatutsi, ntabwo ariho Leta yagendeye ishyiraho Gacaca kubera kubura amikoro yo guhemba Abacamanza ahubwo Gacaca yari umuco w’Abanyarwanda ikaba yaracyemuraga amakimbirane n’ibibazo hagati yabo.

Mu mwaka wa 2005 ubwo hasozwaga imirimo y’Inkiko Gacaca, umuzungu witwa Stanfield wari wagendereye u Rwanda yavuze ko u Rwanda ari igihugu kizi gucyemura ibibazo byacyo.

Yagize ati "nibyo koko u Rwanda rurakataje mu iterambere kandi biragaragara ariko ntirwagakwiye kugira isoni zo kwereka amahanga ko ari indiri y’ibitekerezo".

“Ndi Umunyarwanda”, isoko y’ubwumvikane mu banyarwanda.

Nsengumuremyi Denis Fabrice

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo