Ndashimira abenshi muri mwe bagiye batuba hafi mu bihe bikomeye-Diane Rwigara

Mu kiganiro kirambuye Diane Rwigara yagiranye n’abanyamakuru ku mugoroba wo ku wa Kabiri agamije kugeza ku banyamakuru ibikubiye mu ibaruwa ifunguye yandikiye Perezida Kagame, yabanje gushimira bamwe mu banyamakuru avuga ko bamubaye hafi we n’umuryango we mu bihe bikomeye bagiye banyuramo.

Muri iyi baruwa ifunguye Diane Rwigara yandikiye Perezida Kagame ku wa 15 Nyakanga 2019, agaruka ku kuba abacitse ku icumu rya Jenoside batavugirwa kuko CNLG na Ibuka bikunze kugaragaza ubwoba. Agaruka kandi ku mazina y’abacitse ku icumu bagiye bapfa mu bihe bitandukanye, akavuga ko bishwe.

Diane Rwigara avuga ko ahanini kwandikira Perezida Kagame iyi baruwa ifunguye, yasembuwe n’urupfu rwa Mwiseneza Jean Paul uzwi cyane nka ’Nyamata’ wari umucungagereza bakaba bari banasanzwe baziranye ndetse akaba yarapfuye bamaze kuvugana.

Urupfu rwa Mwiseneza Jean Paul rwamushenguye, rwatumye ku ibaruwa ye ashyiraho urutonde rw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barenga 40 avuga ko bapfuye mu buryo budasobanutse.

Iyumvire muri Video ikiganiro kirambuye Diane Rwigara yagiranye n’abanyamakuru:

Gusa iyi baruwa ntiyakiriwe neza na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) kuko mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, yagarutse ku cyo Diane Rwigara yise ko abacitse ku icumu batavugirwa, avuga ko niba abafitiye impuhwe yagombye kureka ibikorwa bye bibi birimo n’ibihungabanya umutekano w’igihugu no gukorana n’abanzi b’u Rwanda.

Ati “Niba Diane Rwigara afitiye impuhwe abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi kuki ajya gukora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bihungabanya umutekano w’igihugu ndetse agakorana n’abakora ibyo bikorwa, aba yumva ko abo bizica bizaza bikarobanura abacitse ku icumu bikabasiga?”

Dr Bizimana kandi yavuze ko Leta y’u Rwanda yubaka umutekano w’Abanyarwanda bose, kandi ko igihugu kidashobora gufata ibyiciro by’Abanyarwanda ngo bibe ari byo byonyine bishingirwaho kubaka umutekano wabo.

By Nsengimana Theoneste @Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo