Ndasaba abayobozi ba RURA kwegura niba bananiwe gukorera abanyarwanda-Depite Frank Habineza

Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda) akaba n’umudepite mu Nteko Ishinga Amatetgeko y’u Rwanda, Dr. Frank Habineza yasabye Urwego ngenzuramikorere, RURA kwegura ngo niba rudashoboye gukorera abanyarwanda.

Mu kiganiro yagiranye na Radio10 mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Ukwakira 2020, Depite Frank Habineza yavuze ko ibiciro RURA yashyizeho bibogamiye cyane ku bashoramari aho kuba barabikoze bagendeye ku bushobozi n’imvune z’abaturage bagizweho ingaruka z’ubukungu n’icyorezo cya COVID-19.

Muri iki kiganiro Hon. Frank Habineza yagize ati "Ntago bikwiye ko amafaranga y’ingendo yongerwa. Turasaba ko RURA yikosora ikamanura ibiciro. Ibi ntago tubyemera rwose."

Frank Habineza yavuze ko kuba abaturage bamwe baratakaje akazi kubera ingaruka za COVID-19 ndetse n’abakoraga bakaba batarakoraga uko bikwiye, no kuba kandi ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byaramanutse ku isi hose, ntacyo RURA yari gushingiraho izamura ibiciro by’ingendo maze igasonga ubukungu bwa rubanda bwari busanzwe bwarahungabanye.

Yaboneye gusaba abayobozi ba RURA kwegura ku nshingano zabo kuko ngo yananiwe gushyira mu bikorwa ibyifuzo bya rubanda.

Ati "Ndasaba abayobozi ba RURA kwegure niba bananiwe gukorera abanyarwanda. RURA ni abanyarwanda, batuye mu Rwanda kandi bakorera abanyarwanda, bazakora ibyo abanyarwanda bashaka. Niba batabikoze bakwegura."

Umuyobozi wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema yavuze ko barakomeza gukora n’izindi nzego harebwa ubundi buryo abaturage bakoroherezwa, gusa ngo ibiciro ntibigiye kuvugururwa.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, yasobanuye ibyashingiweho ngo ibiciro by’ingendo bivugururwe ndetse yemeza ko bitazahindurwa kuko ngo byakoranwe ubushishozi.

Yagize ati “Turumva uburemere bw’ibibazo bihari byatewe na Covid-19 birimo n’ubukene. Turashaka igiciro gikwiriye kitaremereye umuturage ariko n’utanga serivisi na we abone uburyo bwo kuyitanga".

"Ikindi twarenzaho turi kuganira n’inzego zinyuranye kugira ngo dushaka ubundi buryo bushoboka bwafasha wa muturage kugira ngo adakomeza kuremererwa cyane".

Umuyobozi wa RURA akomeza ati "Uyu munsi sinavuga ngo tugiye kuvugurura ibiciro kuko tuba twarabyizeho, tuba twaragenzuye, twarakoranye n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Imari, BNR n’izindi. Ikibazo ntabwo kiri mu mibare ahubwo kiri mu bibazo biriho ubushobozi bukeya. Turashaka gufasha umuturage ngo ataremererwa cyane".

Ku wa 14 Ukwakira 2020, nibwo RURA yatangaje ibiciro bishya by’ingendo nyuma y’aho Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 12 Ukwakira 2020, ikanzura ko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu buzuye ku bagenda bicaye mu gihe izifite imyanya igendamo abahagaze izajya yakira kimwe cya Kabiri cyabo.

RURA yatangaje ko igiciro gishya cyagabanutseho amafaranga make kuko mu ngendo zihuza intara, cyavuye kuri 30.8 Frw kigera kuri 25.9 Frw ku kilometero kimwe mu gihe mu Mujyi wa Kigali cyavuye kuri 31.9 Frw kigera kuri 28.9 Frw ku kilometero.

Mu banyarwanda bagaragaje ko ibi biciro bibangamye harimo uyu Depite Dr.Habineza Frank wavuze ko RURA yabishyizeho mu rwego rwo kurengera abashoramari.
Ati “Ibi biciro RURA yatangaje, bigarara ko yabizamuye mu nyungu z’abashoramari ariko yirengagije inyungu za rubanda.

Mu by’ukuri abaturage barakennye kubera ingaruka z’iki cyorezo cya Covid-19, kabone niyo RURA yaba yarapanze kongera ibiciro mbere ya covid-19 nkuko ibivuga, iki sicyo gihe kiza cyo kuzamura ibiciro. Turasaba RURA kwisubiraho vuba kugira ngo irengere rubanda”.

Umuhanzi Clarisse Karasira, nawe yanditse kuri Twitter ko mu Rwanda ruyobowe neza na Perezida Kagame,abantu badakwiriye gutunguzwa ibiciro by’ingendo nkuko RURA yabigenje.

Yagize ati “Muri uru Rwanda rufashanya ruyobowe neza na Nyakubakwa Paul Kagame, Abanyarwanda ntibakwiriye izamuka ritunguranye ry’ibiciro by’ingendo, bijyanye n’ingorane abanyarwanda bahuye nazo muri uyu mwaka kubera COVID-19.”
RURA yahise isubiza ubu butumwa bwe,ko ishyiraho ibiciro ishingiye ku ihame ryo koroherana mu bucuruzi hagati y’abaturage n’abatanga serivisi, hagamijwe ko izo serivisi zikomeza gutangwa nta nkomyi.

Yakomeje iti “Ariko twumva neza ingaruka byagize ku bagenzi & dukomeje gukorana n’abo bireba bose kugira ngo haboneke igisubizo gikwiye.”

Ugereranyije n’ibiciro byariho mbere ya Guma mu rugo, ibiciro by’ingendo byariyongereye cyane ariyo mpamvu benshi banenze iri zamuka ry’ibiciro ryashyizweho na RURA.

Mu kwezi kwa Gatanu, ubwo Abanyarwanda bari bamaze iminsi 45 mu mabwiriza yo kuguma mu rugo, basohotse basanze leta yazamuye ibiciro by’ingendo.

Mu mujyi wa Kigali, ibyo biciro byari byazamuwe hagati y’amafaranga 115 na 233, kuko imodoka rusange zategetswe gutwara abangana na 1/2 mu kwirinda Covid-19 .

Nyuma y’uko leta yemeye ko imodoka zongera gutwara abantu nka mbere, ku wa Kane ushize RURA yatangaje ibiciro bishya. Nko mu mujyi wa Kigali byagabanutseho amafaranga hagati ya 40 na 30.

Bamwe bahise bavuga ibiciro byagombaga gusubira nka mbere kuko impamvu byazamuwe mu kwezi kwa gatanu leta yayivanyeho.

Abandi babyise akarengane gakorerwa rubanda mu nyungu z’abashoramari bacyeya bafite amasoko yo gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali.

Kuri Twitter, inkubiri yo kwamagana ibi biciro yakomeye cyane muri iyi Weekend, bikorwa n’abaturage basanzwe, abahanzi, bamwe mu bakuriye ibigo byigenga n’abandi…

Bamwe banibajije icyo Inteko Ishinga Amategeko ibamo ’intumwa za rubanda’, iri gukora mu kubavuganira ngo ibiciro bihinduke nk’uko babyifuza.

Icyakora abadepite babiri, Frank Habineza wo mu ishyaka Democratic Green Party of Rwanda na Christine Mukabunani wa PS-Imberakuri (igice cyemewe na Leta kitari icya Bernard Ntaganda), babwiye ibinyamakuru by’imbere mu gihugu ko "bazageza iki kibazo mu nteko".

Mushiki wa Ben Rutabana agize icyo amuvugaho hamwe na Adeline Rwigara ndetse na Diane Rwigara:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo