Ndacyakomeza kuvuganira abarimu bo mu bigo byigenga-Victoire

Ingabire Victoire, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda yavuze ko akomeje kuvuganira abarimu bo mu bigo by’amashuri byigenga avuga ko basezeranijwe ubufasha ariko kugeza ubu ngo bakaba ntacyo barabona.

Ibi Ingabire Umuhoza Victoire uyobora ishyaka rya DALFA Umurinzi ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’UMUBAVU agaruka ku Byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 26 Nzeri 2020 yari itegerejqwe na benshi.

Muri iyi nama y’Abaminisitiri, hemerejwemo imwe mu myanzuro yanyuze benshi irimo nko gufungura ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’Intara zose yewe n’ab’I Rusizi bakemererwa gukora ingendo nta gitangira, gukuraho ikiguzi cyo kwipimisha COVID-19 ku bantu bagiye guhurira ahantu (nko mu bukwe), kuba isaha yo kuba umuntu yageze mu rugo yarashyizwe saa yine, kwemerera abanyonzi kongera gutwara abantu ku magare yabo n’ibindi.

Kuri ibi byemezo, Madamu Ingabire Victoire atI "Nishimiye ko ubuyobozi bw’igihugu cyacu bwafunguye amarembo abantu mu Ntara bakaba bashobora kuza I Kigali n’ab’i Kigali bakaba bashobora kugenda kuko burya hari byinshi biba bifunze, hari ababa bafite imirimo. ubucuruzi nubwo ubu buri kugenda ku rwego rwo hasi kubera icyorezo cya COVID-19 ariko nibura kuba bifunguye bagize neza".

Ku kuba Guverinoma yakomoreye abanyonzi bagasubira mu muhanda, ati "Bagize neza kuba bibutse abanyonzi, abanyonzi bose bari bamerewe nabi...ntekereza ko ibyo bagomba kubabaza bitagomba kuba bingana nk’iby’abamotari kubera ubushobozi, bagomba kujya bibuka ubushobozi bwa buri rwego uko rumeze".

Aha niho yakomoje no ku barimu bo mu mashuri yigenga avuga ko akomeje kubavuganira ngo bahabwe inkunga bemerewe ariko kugeza ubu ngo bakaba ntacyo barabona.

Ati "Ndacyakomeza kuvuganira abarimu bo mu bigo byigenga bari barasezeranijwe guhabwa imfashanyo akaba ari ntayo bahawe, kugeza n’uyu munsi ntacyo bari bahabwa cyo kubafasha kuba bariho batunze imiryango yabo, ni ikibazo gikomeye ubuyobozi bw’igihugu cyacu bugomba gutekerezaho".

Victoire avuga ko ngo hashize nk’amezi abiri Minisitiri w’Intebe asezeranyije abarimu bo mu mashutri yigenga ko hari icyo bagiye kubaha, akavuga ko iyo ibyemezo byafashwe na Guverinoma, abaturage baba bategereje ko bishyirwa mu bikorwa, iyo bidashyizwe mu bikorwa ngo abantu basigara bibaza niba abayobozi ari abo kuvuga gusa.

Ati "Iyo rero ibyemezo byafashwe nk’uku muri Guverinoma, nkatwe abayoborwa tuba dutegereje ko bishyirwa mu bikorwa, iyo bidashyizwe mu bikorwa rero turibaza tuti ’ese ba bayobozi bacu ni abo kuvuga ibintu mu buryo bwo kurangiza umuhango gusa ariko bidashyirwa mu bikorwa".

Ingabire Victoire avuga ko aba barimu bakwiye kwibukwa bagafashwa kimwe n’amashuri yose muri rusange, ati "Ndagira ngo nibutse icyo kintu, abo barimu bigenga babazirikane ndetse no mu mashuri muri rusange".

Victoire avuga ko icyorezo cya COVID-19 bimaze kugaragara ko abantu bagomba kubana na cyo bityo akavuga ko ingamba zo kucyirinda zigomba gukazwa ariko kandi n’ubuzima bugakomeza.

Yagarutse ku kuba haravuzwe ko amashuri agiye gufungurwa, avuga ko Leta ikwiye gutekereza ku buryo amashuri yose yafungurwa. Ku byo kuba hari amasomo ari gutangwa mu buryo butandukanye nko kuri Radio, yibutsa Leta ko hari n’aho bigora kubona amabuye ya Radio (ahataragera umuriro).

Yavuze ku kuba hari ibyo ngo abantu badatekerezaho byo kuba abana bagomba kujya mu mashuri bariyongereye, akavuga ko Leta ikwiye gufata ingamba zose zishoboka zisubiza abana mu ishuri.

Yasabye Leta kandi gutekereza no ku bushobozi bw’abaturage by’umwihariko muri iki gihe ubukungu bwaguye, akavuga ko mu gihe igihugu kitashyira imbaraga mu burezi byagorana ko igihugu kiva mu bukene.

Madamu Ingabire Victoire yaganiriye n’UMUBAVU byinshi uriyumvira muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo