Ndabizi ko bari buntuke ariko RURA nibatitonda bazasenya iyi leta-Marie Immaculee

Umuyobozi w’umuryango urwanya ruswa n’akarengane, TIR (Transparency International Rwanda), Madamu Marie Immaculée Ingabire yavuze ko atumva uburyo urwego rw’igihugu ngenzuramikorere, RURA, mu kugena ibiciro by’ingendo itarebye inyungu z’umuturage n’ubushobozi bwe ahubwo ngo ikareba ku mushoramari, kuri we akabona uru rwego ruzatuma abaturage banga leta.

Mu gihe abaturage bavuga ko bagizweho ingaruga n’icyorezo cya COVID19 kimwe n’ahandi henshi ku isi, bari biteze ko ibiciro by’ingendo bisubizwa uko byari bimeze mbere y’iki cyorezo cyangwa bikajya munsi yaho kuko ibikomoka kuri peteroli nabyo ibiciro byabyo byagabanutse ku rwego rugaragara, gusa RURA ibyo ntiyabyitayeho ibiciro yashyizeho biruta ibya mbere ya Covid-19.

Ibi bintu abantu benshi ntibabyishimiye cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga zirimo Twitter nka Depite Dr Frank Habineza, umuhanzikazi Clarisse Karasira, umunyamideri Mbabazi Shadia uzwi nka Shadboo ndetse n’abandi batandukanye aho bagiye basaba RURA kureba ku muturage kuruta kureba ku mushoramari igabanya ibiciro kuko Covid-19 yagize ingaruka ku bantu bose.

Gusa ibyo ntibyagarukiye aho kuko Ingabire Marie Immaculee ubwo yari mu kiganiro Ahabona kuri Radio&Tv10 ku Cyumweru tariki ya 18 Ukwakira 2020, yavuze ko yababajwe cyane no kuba RURA yarazamuye ibiciro by’ingendo ititaye ku mvune n’ubushobozi bw’abaturage, ikareba ku nyungu z’abashoramari gusa, nyamara ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byaragabanutse ku buryo bugaragara.

Ati ”Byarambabaje cyane kandi n’ubu ndacyabisubiramo, wagirango hari abantu batazi ukuri kw’imibereho y’abaturage, barabanje bazamura amazi, buracya bazamura amashanyarazi, uyu munsi bongeyeho ingendo.”

Yakomeje agira ati “Abakozi ba RURA rwose baraho bameze neza kandi banahembwa neza ariko se bajya bibuka ko Abanyarwanda twese tudafite ubushobozi bungana?”

Ingabire Immaculee yavuze ko RURA batitonze basenya leta kuko ngo ibyo bakora byose abaturage bavuga ko ari leta ibikora kandi bikaba binengwa cyane n’abaturage.

Ati “Reka mbabwize ukuri, ndabizi ko bari buntuke ariko RURA nibatitonda, RURA izasenya iyi leta. Iri kwiteranya n’abaturage mu buryo buteye ubwoba kandi bose barakubwira ngo ni leta, ntago bishimye kubera biriya bibazo bya Transports.”

Akomeza agira ati “Njyewe sintega pe, ariko nziranye n’abantu, mbana n’abantu kandi numva abantu batega imodoka buri gihe. Nshaka n’impamvu bazamura ibiciro nkayibura kuko esansi ntiyazamutse kandi mu isi yose barimo baragabanya ibiciro by’ibigenga ubuzima bwa buri munsi kandi n’urugendo rurimo ariko RURA yonyine iricaye mu bwenge bwayo, mu buhanganjye bwayo no kudakorwaho kwayo, izamuriye abanyarwanda ibiciro.”

Immaculee yavuze ko ibi ari ugukoresha nabi ububasha RURA ihabwa n’amategeko, avuga ko azishyira hamwe n’abaturage bakarega RURA kuko ibogamira cyane ku nyungu z’umushoramari ikiringagiza imvune n’ubushobozi bw’umuturage mu kugena ibiciro.

Ati “Abarwawanda basigaye bazi ubwenge cyane ntago ari abantu bo gutekinikirwa ngo bemere ibyo ubahaye byose.”

Avuga ko hari hakwiriye kurebwa ku mpande zombi kuko ntawe COVID19 itagizeho ingaruka mu rwego rw’ubukungu.

Ingabire Marie Immaculee asoza kuvuga kuri iyi ngingo, yasabye ko iki kibazo Perezida wa Repubulika yagira icyo agikoraho, ati “Ndasaba Perezida wa Repubulika, Abadepite n’abandi bafite ububasha kuri RURA, kurenganura abaturage kuko bababajwe kandi banabangamiwe cyane n’ibiciro biri hejuru RURA ishyiraho.”

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ubukungu muri RURA, Dr. Rutimirwa Benjamin avuga ku izamurwa ry’ibi biciro, yavuze ko buri myaka ibiri ibiciro by’ingendo bivugururwa hakagenwa ibishya hagendewe ku byo umushoramari asabwa ari na byo byahuriranye n’ivugururwa ry’ibi biciro gusa aha abaturage bibaza niba ivugururwa ry’ibiciro rijyana no kubizamura gusa, nta na hamwe bijya bigabanywa cyangwa ngo birekerwe aho biri.

Mushiki wa Ben Rutabana agize icyo amuvugaho hamwe na Adeline Rwigara ndetse na Diane Rwigara:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo