Utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Putin ’yarozwe’

Umugore uvugira Alexei Navalny utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burusiya yavuze ko yataye ubwenge aho ari mu bitaro, bicyekwa ko yarozwe.

Iyo mpirimbanyi irwanya ruswa yarwaye ubwo yari ari mu rugendo mu ndege, ihita igwa by’igitaraganya ku kibuga cya Omsk, nkuko Kira Yarmysh, umuvugizi we, yabitangaje.

Yongeyeho ko bacyeka ko hari ikintu yavangiwe mu cyayi yahawe.

Ibyo bitaro byavuze ko uburwayi bwa Bwana Navalny ubu bwahamye hamwe ariko ko ari indembe.

Bwana Navalny w’imyaka 44, anenga bikomeye Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya.

Mu kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka, yavuze ko amatora ku mavugurura mu Itegeko Nshinga ari ’coup d’État’ n’"ihonyorwa ry’Itegeko Nshinga".

Ayo mavugurura yemerera Bwana Putin gutegeka u Burusiya ku zindi manda ebyiri.

Umugore umuvugira yavuze iki?

Kira Yarmysh, umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru mu kigo ’Anti-Corruption Foundation’ kirwanya ruswa Bwana Navalny yashinze mu 2011, yanditse kuri Twitter ati "Muri iki gitondo Navalny yari arimo gusubira i Moscou (Moscow) avuye i Tomsk.

"Ubwo yari mu ndege, yumvise arwaye. Indege yaguye i Omsk by’igitaraganya. Alexei yahawe uburozi bwica. Muri aka kanya turimo kujya ku bitaro".

Yongeyeho ati "Ducyeka ko Alexei yarozwe n’ikintu cyavanzwe mu cyayi [cye]. Ni cyo kintu cyonyine yanyoye kuva mu gitondo".

"Abaganga bari kuvuga ko uburozi bukora byihuse kurushaho iyo bunyowe mu gisukika [liquid/liquide] gishyushye. Ubu muri aka kanya Alexei yataye ubwenge".


Ibitaro byita ku ndembe byo mu mujyi wa Omsk Bwana Navalny ari kuvurirwamo

Nyuma yaho, Madamu Yarmysh yanditse kuri Twitter ko Bwana Navalny ubu ari mu cyumba kivurirwamo indembe, yashyizwe ku cyuma kimufasha guhumeka (ventilator/ventilateur) kandi ko ari muri ’coma’.

Yavuze ko mbere abaganga bamuhaga amakuru yose ajyanye n’umurwayi, ariko ko ubu bari kuvuga ko ibizamini byo gupima uburozi biri gutinda kandi ko "mu buryo bugaragara bari gutinza igihe, batavuga ibyo bazi".

Yavuze ko ishami rivurirwamo indembe ryuzuyemo abapolisi.

Mu bundi butumwa bwo kuri Twitter yatangaje saa munani n’iminota 58 zaho (saa yine na 58 mu Rwanda no mu Burundi), yavuze ko nta cyahindutse ku burwayi bwa Navalny kandi ko ataragarura ubwenge.

Yavuze ko yabwiwe ko igisubizo cy’ibizamini byo kwa muganga kiboneka "ahagana ku mugoroba".

Ni ayahe makuru yandi ari kuvugwa aho ngaho?

Ibiro Ntaramakuru Tass byasubiyemo amagambo y’umuntu uri ahavurirwa indembe mu bitaro bya Omsk agira ati "Alexei Anatolyevich Navalny, wavutse mu 1976. Acyeneye ubuvuzi bwihutirwa kubera kurogwa".

Ariko, nyuma uwungirije umuganga mukuru kuri ibyo bitaro yabwiye ibitangazamakuru ko bitazwi niba Bwana Navalny yarozwe, nubwo "kurogwa bisanzwe" ari kimwe mu biri gusuzumwa.

Anatoly Kalinichenko yavuze ko uburwayi bwa Bwana Navalny ubu bwagumye hamwe ariko arembye, gusa ntiyagira icyo avuga ku kuba ubuzima bwe bwaba buri mu kaga.

Amashusho yo ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Bwana Navalny atwawe ku gitanda cy’abarwayi ari gushyirwa mu modoka y’imbangukiragutabara iri mu nzira y’indege yo ku kibuga.


Umugabo uri i Moscou areba videwo ku mbuga nkoranyambaga ya Bwana Navalny ari ku kagare k’abarwayi ashyirwa mu mbangukiragutabara (ambulance)

Andi mashusho ateye ubwoba kurushaho agaragaza Bwana Navalny wabaye intere (wacitse intege) ari kubabara ari mu ndege.

Umugenzi Pavel Lebedev yagize ati "Ubwo urugendo rwatangiraga, yagiye ku musarani ntiyagaruka. Yatangiye kumva arwaye cyane. Bagowe no kumugarurira ubuzima [ubwenge] kandi yaborogaga kubera kubabara".

Indi foto ku mbuga nkoranyambaga bivugwa ko igaragaza Bwana Navalny ari kunywera mu gikombe ahacururizwa ibiribwa n’ibinyobwa byoroheje (café) ku kibuga cy’indege cya Tomsk.

Ibiro Ntaramakuru Interfax byavuze ko ba nyir’iyo café bari barimo kugenzura amashusho ya za Cameras z’umutekano (CCTV) ngo barebe niba hari ikimenyetso na kimwe babona.

Alexei Navalny ni nde?

Yimenyekanishije kubera gushyira ku karubanda ruswa iri mu bategetsi, avuga ko ishyaka ’United Russia’ rya Bwana Putin ari "ishyaka ry’indyarya n’ibisambo". Yafunzwe inshuro nyinshi.

Mu mwaka wa 2011, yatawe muri yombi afungwa iminsi 15, nyuma y’imyigaragambyo yo kwamagana ikivugwa ko ari uburiganya bwakozwe mu matora y’abadepite n’ishyaka ’United Russia’ riri ku butegetsi.

Mu kwezi kwa Karindwi mu 2013, Bwana Navalny yafunzwe by’igihe gito ku birego byo gukoresha nabi umutungo wa rubanda, ariko yamagana igihano yakatiwe avuga ko gishingiye kuri politike.

Mu 2018, yagerageje kwiyamamaza mu matora ya Perezida, ariko arabyangirwa kubera ko mbere yaho yari yarahamwe n’ibyaha by’uburiganya, mu rubanza narwo yavuze ko rwari rushingiye kuri politike.

Mu kwezi kwa Karindwi mu 2019, Bwana Navalny yafunzwe iminsi 30 kubera guhamagaza (gutumiza) imyigaragambyo itemewe.

Ubwo yari afunze icyo gihe, yararwaye.

Abaganga bavuze ko yari arwaye indwara y’uruhu izwi nka ’contact dermatitis’, ariko we avuga ko nta hantu yaba yarahuriye nayo, avuga ko umuganga we bwite yamubwiye ko ashobora kuba yarashyizweho "uburozi runaka".

Icyo gihe, Bwana Navalny na we yavuze ko ashobora kuba yararozwe.

Mu mwaka wa 2017, Bwana Navalny yagize ikibazo cy’ubushye bukomeye buturutse ku kinyabutabire (chemical) mu jisho rye ry’iburyo nyuma yo guterwa igihindura ibara cyica udukoko (antiseptic dye).

Mu mwaka ushize, ubutegetsi bw’Uburusiya bwatangaje ku mugaragaro ko ikigo ’Anti-Corruption Foundation’ yashinze ari "maneko w’amahanga", bituma abategetsi barushaho kukigenzura.

Mu gihe ibi byaramuka byemejwe ko ari ukurogwa, ibindi bitero byibasiye abakomeye mu batavuga rumwe na Perezida Putin byakongera kugarukwaho.

Barimo nk’umunyapolitike Boris Nemtsov n’umunyamakuru Anna Politkovskaya, bishwe barashwe, ndetse na Alexander Litvinenko wahoze ari maneko w’u Burusiya akaza gupfa arogewe mu Bwongereza, bivugwa ko byakozwe n’u Burusiya.

Undi munyamakuru, Vladimir Kara-Murza, we aracyari muzima, ariko avuga ko yarozwe inshuro ebyiri n’inzego z’umutekano z’u Burusiya.


Bwana Navalny yarwaye ubwo yari ari mu rugendo mu ndege, nkuko bivugwa n’umuvugizi we

Raissa umukobwa wa Victoire Ingabire avuze ibyo yabonye mu Rwanda anatanga inama zikomeye cyane:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo