Narihekuye agahinda karanyica-Ubuhamya bw’umugore wahawe imbabazi na Perezida Kagame

Twambazimana Providence, ni umwe mu bahawe imbabazi na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME by’umwihariko mu bagororwa 52 bari barakatiwe n’inkiko kubera icyaha cyo kwihekura no gukuramo inda.

Aba bagororwa bahawe izi mbabazi nk’umwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro ku itariki ya 10 Ukwakira 2019 yari iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

Twambazimana w’imyaka 25 y’amavuko uri mu bahawe izi mbabazi nyuma yo kwihekura, avuka mu Karere ka Rulindo, mu Murenge wa Bushoke.

Mu bumya bwe yagize ati "Ndi hano kubw’icyaha nakoze cyo kwihekura, ntabwo nabashije kwakira gutwita inda ntari iteguye, narayitwise irakura hashira amezi 9, igihe cyo kubyara kiragera ndagenda byara bisanzwe ndangije umwana musiga aho nabyariye ndataha".

Muri ubu buhamya bwe yasangije UMUBAVU, avuga ko umwana yabyaye atamwishe gusa ntiyabayeho kuko yaje gupfa.

Ati "Naragiye kuko hatari mu rugo ngiye kumutora, nsanga ntabwo agihumeka ngira ubwoba ndicecekera, mubyara wanjye nyine arahanyura ahanyuze aramubona (umwana) araza aravuga ati (bitewe nuko yari ariho igitenge cyange) ’ni ibiki wakoze?’, ndavuga nti ’nyine ni kuriya byagenze’ arangije aravuga ngo ninze tugende kuri Polisi nge kubisobanura".

Ahakana ko nubwo yagarutse agasanga uyu mwana yari yabyaye yapfuye, atigeze amwiyicira, ati "Ntabwo yanizwe, ntabwo nigeze mwica, ntabwo nzi icyamwishe ariko yari yavutse ari muzima".

Avuga ko kubw’ibi yakoze, na we ubwe yumvaga atiyifuriza kubaho, ati "Nanjye ubwange nari mfite kwiheba gukomeye kuko nanjye ubwange ntabwo niyifurizaga kubaho rwose, nari nananiwe kwakira ibyambayeho".

Muri ubu buhamya kandi Twambazimana yahishuye n’uburyo yatewe iyi nda y’uyu mwana watumye ajya muri Gereza kubw’amahirwe agahabwa imbabazi na Perezida Kagame:

Iyumvire birambuye ubuhamya bwa Twambazimana muri Video:

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo