Namibia iri gutoza imbwa guhunahuna ikerekana ahari Covid-19

Ishuri ryigisha ubuvuzi bw’amatungo rya Kaminuza ya Namibia riri gutoza imbwa guhunahuna zikerekana ahantu hari Coronavirus.

Intego ni ukohereza izo mbwa ku bibuga by’indege no ku mipaka nk’uko ikinyamakuru The Namibian kivuga ko kibikesha Conrad Brain umuhanga mu by’ibyorezo wigisha muri Kaminuza.

Alma Raath, umwarimu mu buvuzi bw’amatungo, yongeraho ko izo ntozo bari gutoza zibereka ko ziri kubasha gutahura ahari Coronavirus ku kigero cya 95%.

Uyu mushinga watangiye mu mezi abiri ashize nk’uko icyo kinyamakuru kibivuga, gusa ntiharatangazwa igihe izo mbwa zizatangira akazi.

Imbwa zatojwe zisanzwe zifasha abashinzwe umutekano kwerekana ahari ibintu runaka (zatojwe guhunahuna) bitagaragarira amaso.

Ikinyamakuru the Namibian kivuga ko iki gihugu aricyo cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoresha imbwa mu gutahura Covid-19.

Mu kwezi kwa Gatanu, mu Bwongereza hatangiye ubushakashatsi bwo gukoresha imbwa mu gutahura abantu bafite Coronavirus.

Zimwe muri izo nyarubwana zari zisanzwe zaratojwe gutahura abantu barwaye ubwoko bumwe bumwe bwa kanseri, Malaria n’izindi zikoresheje guhunahuna gusa.

Abaturage bakoze imyigaragambyo bamwe barafungwa, Amerika yasabye u Rwanda gufata Rusesabagina ’kimuntu’ n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi, sura UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo