Nahuye na Mukankusi wo muri RNC bitunguranye- Museveni abwira Kagame mu ibaruwa yamwandikiye

Mu ibaruwa Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni yandikiye Perezida Kagame nkuko yatangajwe na NewVision, Museveni yemera ko yahuye n’uwitwa Mukankusi Charlotte wahoze ari umudipolomate w’u Rwanda, ubu uri mu barwanya Leta ariko ngo bagahura mu buryo butunguranye.

Hashize iminsi mike bimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda bitangaje amakuru ko uyu mugore uba mu ishyaka (ritemewe mu Rwanda) rya RNC yahawe urwandiko rw’inzira rwa Uganda mu kwa kabiri uyu mwaka, maze mu kwa gatatu akabonana na Perezida Museveni aje kumusaba kubafasha kandi yabimwemereye.

Mu ibaruwa yo ku wa 10 Werurwe nk’uko bivugwa na biriya binyamakuru bya Uganda, Perezida Museveni avuga ko abantu bo mu ishyaka rye rya NRM bamubwiye ko hari umugore wemera ko ari uwo muri RNC ushaka ko babonana kandi amufitiye amakuru.

Perezida Museveni avuga ko uyu mugore atari amuzi mbere ariko azi neza ko Perezida Kagame amuzi. Uyu Mukankusi kandi ngo yazanye n’uwitwa Gasana (harakekwa Eugene Gasana na we wahoze ari umudipolomate w’u Rwanda), ariko we ngo yagenzwaga n’ibindi bitareba umubano w’u Rwanda na Uganda.

Mu ibaruwa ya Perezida Museveni avuga ko yabajije Mukankusi impamvu yaje kubonana na we, maze undi amubwira ko hari abakozi ba Leta y’u Rwanda bishe umugabo we Rutagarama, ashinja abitwa Nziiza na Munyuza ko kandi yabihamirijwe na ba nyiri ubwite.

Perezida Museveni avuga ko uyu mugore yamubwiye ko yagiye muri RNC ngo arwanye Leta y’u Rwanda kandi yaje kumureba (Museveni) ngo amusabe kubashyigikira.

Perezida Museveni avuga ko yamusubije ko adashobora kubashyigikira kuko ibyabera imbere mu Rwanda bireba u Rwanda ubwarwo, ko kwivanga mu bireba igihugu imbere muri cyo ari amakosa.

Mu ibaruwa ati “yababajwe cyane n’igisubizo namuhaye kandi namumenyesheje ko nzabikumenyesha mu nyandiko.”

Leta y’u Rwanda ntacyo iratangaza ku kubonana kwa Mukankusi na Perezida Museveni, ibinyamakuru bimwe mu Rwanda mu ntangiriro z’iki cyumweru byatangaje ko Perezida Museveni yemereye ubufasha uyu mugore ndetse ngo yamubwiye ko “bari kumwe”.

Mukankusi yahoze yungirije Kayumba Nyamwasa ubwo yari Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde. Ubu aba mu buhungiro muri Africa y’Epfo aho ashinjwa na Leta y’u Rwanda gutegurira imigambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda. We yagiye abihakana inshuro zose yabibajijweho mu itangazamakuru.

Mu ibaruwa ye kandi Perezida Museveni yakomoje kuri Tribert Rujugiro, umunyemari w’umunyarwanda ufite uruganda rw’itabi muri Uganda uvugwaho gushyigikira abarwanya Leta y’u Rwanda. Museveni avuga ko na Rujugiro baheruka kubonana, uyu ngo yamuhakaniye ko afasha Kayumba Nyamwasa mu migambi ye.

Leta y’u Rwanda ishinja iya Uganda gufasha abayirwanya barimo abo muri RNC n’imitwe nka FDLR. Bamwe mu bayobozi muri FDLR baherutse gufatirwa ku mupaka wa DR Congo na Uganda bavuye i Kampala, Leta ya Kinshasa yabohereje i Kigali. Bivugwa ko bari bavuye kuganira na bamwe mu bayobozi muri Uganda. Leta ya Kampala ariko yakomeje guhakana ayo makuru.

Leta y’u Rwanda ishinja iya Uganda gufata, gufunga no gukorera iyicarubozo bamwe mu baturage b’u Rwanda bari muri Uganda nta mpamvu ifatika ndetse ntibagezwe mu nkiko. Leta ya Uganda yo mu bihe bishize yashinje Leta y’u Rwanda gushimuta impunzi za Politiki zigacyurwa mu Rwanda ku ngufu.

Museveni mu ibwaruwa ye yavuze ko yahuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga na Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda ngo baganire kuri ibi bibazo. Avuga kandi ko hari amakuru menshi yumva y’abantu b’u Rwanda bashaka ‘gukorera inyuma’ ya Leta ya Uganda, ariko ngo ntiyabivuga muri iyi baruwa kereka nabanza kubigenzura akabyemeza.

Umubano w’u Rwanda na Uganda muri iki gihe wifashe nabi kubera izi mpamvu zivugwa n’impande zombi, kugeza ubu. Abayobozi bamwe ku mpande zombi bavuze ko iki kibazo kizakemurwa mu biganiro kandi vuba kuko hari ubushake.

Muri 2017 nibwo byagaragaye ko u Rwanda na Uganda bitabanye neza ariko Perezida Kagame aherutse kuvuga ko umubano w’ibi bihugu watangiye kuzamba mu 1998.

Uganda ishinja u Rwanda gufunga umupaka uhuza ibihugu byombi ariko Leta y’u Rwanda irabihakana ikavuga ko ikiriho ari uko umupaka wa Gatuna utari gukoreshwa n’amakamyo kubera imirimo y’ubwubatsi izarangira mu mpera za Gicurasi.

Leta y’ u Rwanda ntacyo iratangaza kuri iyi baruwa yanditswe na Perezida Museveni ku itariki ya 10 Werurwe 2019.

PNG - 972.8 kb
Ubwo Perezida Paul Kagame yakirwaga na Museveni i Kampala muri Mutarama umwaka ushize





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo