Close MORE NEWS NASA iri kugenzura icyaha cya mbere cyaba cyarakorewe mu isanzure UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 26-08-2019 saa 14:25' whatsapp Facebook Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ibijyanye n’ibyogajuru n’ubumenyi bw’ikirere, NASA kiri gukurikirana ibivugwa ko umwe mu bo cyohereje mu isanzure yahakoreye icyaha. Uyu bivugwa ko yari kuri ’station’ ya NASA mu isanzure maze akinjira muri konti ya banki y’umugabo batandukanye. Iki ngo cyaba ari icyaha cya mbere cyakorewe mu isanzure. Anne McClain yemera ko koko yinjiye muri iyo konti ari mu isanzure, ariko ahakana ko hari ikibi yayikozemo nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru New York Times. Umugabo witwa Summer Worden batandukanye, biravugwa ko yatanze ikirego muri komisiyo y’ubucuruzi. Uyu wahoze ari umugore we yahise agaruka ku isi kuva ubwo. Umwunganizi mu mategeko w’uyu mugore avuga ko umukiliya we yarimo areba niba iby’umutungo w’umuryango we biri ku murongo, niba nta fagitire zo kwishyura cyangwa ibindi. Avuga kandi ko Madamu McClain ibyo yabikoraga yita ku muhungu babyaranye na Bwana Worden ubu banafatanya kurera. Umunyamategeko we Rusty Hardin ati: "Arahakana yeruye kugira ikibi na kimwe akora, kandi aremera gufatanya n’ubutabera". Madamu McClain na Bwana Worden, uyu ni maneko mu ngabo zirwanira mu kirere za Amerika, bashakanye mu 2014, mu 2018 umugore asaba gatanya. Madamu McClain yarangije muri Kaminuza izwi cyane mu bya gisirikare ya West Point. Yatwaye indege z’intambara igihe kirenga amasaha 800 muri Iraq, mu 2013 yaje kwinjizwa muri gahunda za NASA z’ibyogajuru. Itegeko rikora rite mu isanzure? Ibihugu binyuranye nk’Amerika, Canada, Ubuyapani, Uburusiya n’ubumwe bw’Uburayi, bifite za ’stations’ zabyo cyangwa bihuriraho mu isanzure. Amategeko y’ibyo bihugu agena ko akurikizwa ku baturage b’ibyo bihugu n’igihe bari mu isanzure. Niba Umuyapani akoreye icyaha mu isanzure, itegeko ry’iwabo rimukurikirana nk’uri mu Buyapani. Itegeko ryo mu isanzure ryo rigena ko uhakoreye icyaha ahita yoherezwa ku isi mu gihe ubushinjacyaha bw’igihugu bwemeje ko agomba gukurikiranwa. Abategetsi ba NASA ariko bavuga ko batazi iby’icyaha cyaba cyarakowe kuri ’station’ yabo mu isanzure. Anne McClain ari gufashwa kugera ku isi ubwo yari avuye mu isanzure mu kwezi kwa Gatandatu Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
NASA iri kugenzura icyaha cya mbere cyaba cyarakorewe mu isanzure UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 26-08-2019 saa 14:25' whatsapp Facebook Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ibijyanye n’ibyogajuru n’ubumenyi bw’ikirere, NASA kiri gukurikirana ibivugwa ko umwe mu bo cyohereje mu isanzure yahakoreye icyaha. Uyu bivugwa ko yari kuri ’station’ ya NASA mu isanzure maze akinjira muri konti ya banki y’umugabo batandukanye. Iki ngo cyaba ari icyaha cya mbere cyakorewe mu isanzure. Anne McClain yemera ko koko yinjiye muri iyo konti ari mu isanzure, ariko ahakana ko hari ikibi yayikozemo nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru New York Times. Umugabo witwa Summer Worden batandukanye, biravugwa ko yatanze ikirego muri komisiyo y’ubucuruzi. Uyu wahoze ari umugore we yahise agaruka ku isi kuva ubwo. Umwunganizi mu mategeko w’uyu mugore avuga ko umukiliya we yarimo areba niba iby’umutungo w’umuryango we biri ku murongo, niba nta fagitire zo kwishyura cyangwa ibindi. Avuga kandi ko Madamu McClain ibyo yabikoraga yita ku muhungu babyaranye na Bwana Worden ubu banafatanya kurera. Umunyamategeko we Rusty Hardin ati: "Arahakana yeruye kugira ikibi na kimwe akora, kandi aremera gufatanya n’ubutabera". Madamu McClain na Bwana Worden, uyu ni maneko mu ngabo zirwanira mu kirere za Amerika, bashakanye mu 2014, mu 2018 umugore asaba gatanya. Madamu McClain yarangije muri Kaminuza izwi cyane mu bya gisirikare ya West Point. Yatwaye indege z’intambara igihe kirenga amasaha 800 muri Iraq, mu 2013 yaje kwinjizwa muri gahunda za NASA z’ibyogajuru. Itegeko rikora rite mu isanzure? Ibihugu binyuranye nk’Amerika, Canada, Ubuyapani, Uburusiya n’ubumwe bw’Uburayi, bifite za ’stations’ zabyo cyangwa bihuriraho mu isanzure. Amategeko y’ibyo bihugu agena ko akurikizwa ku baturage b’ibyo bihugu n’igihe bari mu isanzure. Niba Umuyapani akoreye icyaha mu isanzure, itegeko ry’iwabo rimukurikirana nk’uri mu Buyapani. Itegeko ryo mu isanzure ryo rigena ko uhakoreye icyaha ahita yoherezwa ku isi mu gihe ubushinjacyaha bw’igihugu bwemeje ko agomba gukurikiranwa. Abategetsi ba NASA ariko bavuga ko batazi iby’icyaha cyaba cyarakowe kuri ’station’ yabo mu isanzure. Anne McClain ari gufashwa kugera ku isi ubwo yari avuye mu isanzure mu kwezi kwa Gatandatu Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu