Close MORE NEWS Mwitonde! Pasiteri w’i Goma bamusanganye Ebola UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 15-07-2019 saa 06:57' whatsapp Facebook Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bwamenyesheje ko bwa mbere habonetse umurwayi ufite Ebola mu mujyi wa Goma utuwe n’abantu barenga miliyoni. Uyu mujyi uhana imbibi n’umujyi wa Gisenyi mu burengerazuba bw’u Rwanda. Minisiteri y’Ubuzima yamenyesheje ko hari umupasitoro wasuzumwe bagasanga afite iyi ndwara ubwo yari ageze i Goma ejo ku cyumweru aje n’imodoka itwara abagenzi. Iyi Minisiteri ariko ivuga ko ibyago ko iyi ndwara iza gukwirakwira muri uyu mujyi biri ku kigero cyo hasi. Abantu barenga 1,600 bamaze kwicwa na Ebola kuva yakwaduka mu burasirazuba bwa Kongo mu mwaka ushize. Uyu mupasitoro yageze i Goma avuye kuri kilometero 200 i Butembo, aha hakaba hari abantu bafashwe n’iyi ndwara. Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ya Kongo rigira riti: "Kubera uburyo uyu murwayi yabonetse akanashyirwa mu kato vuba, ibyago ko iyi ndwara ikwirakwira mu mujyi wa Goma biri hasi". Biravugwa ko umushoferi n’abagenzi 18 yari atwaye baza gukingirwa kuri uyu wa mbere. Umujyi wa Goma umaze igihe witeguye guhangana n’iyi ndwara. Umujyi wa Gisenyi mu Rwanda bisa n’ibifatanye, nawo hashize igihe witegura guhangana na Ebola mu gihe yahagera. Ebola yandura iyo umuntu akoranyeho n’inyamaswa cyangwa umuntu uyirwaye, cyangwa akoze ku murambo w’uwo yishe. Yandura vuba kuko amatembabuzi yose kandi macye y’uyirwaye ashobora kwanduza utayirwaye uyakozeho. Indwaraya Ebola imaze guhitana abantu barenga 1600 muri Kongo kuva mu mwaka ushize @Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru ADEPR barasaba ko ikibazo cya Karasha kigezwa kwa Perezida Kagame imyidagaduro Miss Josiane yabonanye na ’Mimi Mirage’ wamuhaye amafaranga agura imodoka amakuru Urukiko rwategetse u Rwanda gusubiza abarimo Kayumba Nyamwasa ‘Passports’ zabo amakuru Abakobwa beza, ihene, amafi mu byo Bobi Wine ari kwifashisha yiyamamariza gusimbura Museveni-Amafoto amakuru RNC yasezereye burundu bamwe mu bayobozi bayo amakuru Kigali: Bavuga ko batewe bagakubitwa kuko banze kwimuka aho batuye amakuru Wa mwana wari kurangiza Kaminuza ku myaka 9 yavuye mu ishuri amakuru Michelle Obama yasobanuye uburyo kweguza Perezida Donald Trump ari ubujiji amakuru Ben Rutabana, ishingiro ry’ibibazo muri RNC-Mushiki we NDANGIRA amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika ubukungu Bakuye isomo muri ‘EXPO’ rizabafasha kumenya Kawa abakiriya bakeneye iterambere Urubuga ‘Business.rw’ ruje ari igisubizo ku bucuruzi bwo kuri Interineti ubuzima Ababuze ubushake mu gutera akabariro, abashaka gutsirika ababazengereje cyangwa kubashika babonye igisubizo
Mwitonde! Pasiteri w’i Goma bamusanganye Ebola UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 15-07-2019 saa 06:57' whatsapp Facebook Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bwamenyesheje ko bwa mbere habonetse umurwayi ufite Ebola mu mujyi wa Goma utuwe n’abantu barenga miliyoni. Uyu mujyi uhana imbibi n’umujyi wa Gisenyi mu burengerazuba bw’u Rwanda. Minisiteri y’Ubuzima yamenyesheje ko hari umupasitoro wasuzumwe bagasanga afite iyi ndwara ubwo yari ageze i Goma ejo ku cyumweru aje n’imodoka itwara abagenzi. Iyi Minisiteri ariko ivuga ko ibyago ko iyi ndwara iza gukwirakwira muri uyu mujyi biri ku kigero cyo hasi. Abantu barenga 1,600 bamaze kwicwa na Ebola kuva yakwaduka mu burasirazuba bwa Kongo mu mwaka ushize. Uyu mupasitoro yageze i Goma avuye kuri kilometero 200 i Butembo, aha hakaba hari abantu bafashwe n’iyi ndwara. Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ya Kongo rigira riti: "Kubera uburyo uyu murwayi yabonetse akanashyirwa mu kato vuba, ibyago ko iyi ndwara ikwirakwira mu mujyi wa Goma biri hasi". Biravugwa ko umushoferi n’abagenzi 18 yari atwaye baza gukingirwa kuri uyu wa mbere. Umujyi wa Goma umaze igihe witeguye guhangana n’iyi ndwara. Umujyi wa Gisenyi mu Rwanda bisa n’ibifatanye, nawo hashize igihe witegura guhangana na Ebola mu gihe yahagera. Ebola yandura iyo umuntu akoranyeho n’inyamaswa cyangwa umuntu uyirwaye, cyangwa akoze ku murambo w’uwo yishe. Yandura vuba kuko amatembabuzi yose kandi macye y’uyirwaye ashobora kwanduza utayirwaye uyakozeho. Indwaraya Ebola imaze guhitana abantu barenga 1600 muri Kongo kuva mu mwaka ushize @Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru ADEPR barasaba ko ikibazo cya Karasha kigezwa kwa Perezida Kagame imyidagaduro Miss Josiane yabonanye na ’Mimi Mirage’ wamuhaye amafaranga agura imodoka amakuru Urukiko rwategetse u Rwanda gusubiza abarimo Kayumba Nyamwasa ‘Passports’ zabo amakuru Abakobwa beza, ihene, amafi mu byo Bobi Wine ari kwifashisha yiyamamariza gusimbura Museveni-Amafoto amakuru RNC yasezereye burundu bamwe mu bayobozi bayo amakuru Kigali: Bavuga ko batewe bagakubitwa kuko banze kwimuka aho batuye amakuru Wa mwana wari kurangiza Kaminuza ku myaka 9 yavuye mu ishuri amakuru Michelle Obama yasobanuye uburyo kweguza Perezida Donald Trump ari ubujiji amakuru Ben Rutabana, ishingiro ry’ibibazo muri RNC-Mushiki we NDANGIRA amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika ubukungu Bakuye isomo muri ‘EXPO’ rizabafasha kumenya Kawa abakiriya bakeneye iterambere Urubuga ‘Business.rw’ ruje ari igisubizo ku bucuruzi bwo kuri Interineti ubuzima Ababuze ubushake mu gutera akabariro, abashaka gutsirika ababazengereje cyangwa kubashika babonye igisubizo