Mu isomwa ry’urubanza ruregwamo abari abayobozi ba ADEPR umucamanza yikuyeho ububasha

Ku Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo hari hateganyijwe isomwa ry’urubanza ruregwamo abari abayobyozi mu Itorero ADEPR mu Rwanda bayobowe n’uwahoze ari Umuvugizi w’amatorero ya ADEPR, Bishop Sibomana Jean, gusa Umucamanza yavuze ko nta bubasha afite bwo kubaburanisha.

Mu isomwa ry’urubanza ruregwamo aba bayobozi bahoze bayobora ADEPR ryatangiye saa cyenda n’igice kuri uyu wa mbere mu gihe urubanza rwagombaga gusomwa ku wa gatanu tariki 19/10/2018 risubikwa bitewe n’umuhango wo gutangiza umwaka w’ubucamanza.

Umucamanza yatangiye abaza niba ababuranyi bahari, bose uko ari 12 nta n’umwe witabiriye isomwa ry’urubanza, yewe nta n’umwe mu banyamategeko babunganira wari uhari kimwe n’uhagarariye Ubushinjacyaha.

Hasomwe amazina yose y’abaregwa ari bo;
1. Bishop Sibomana Jean
2. Bishop Rwagasana Tomas
3.Mutuyemariya Christine
4.Sebagabo Muyehe
5. Leonard Gasana
6. Valens Sindayigaya
7. Theophile Niyitanga
8.Saiton Beninka,
9. Bertin Mukabera
10. Mediatrice Nzabarinda
11. Tharcisse Mukakamari
12. Lynea Twizeyimana Emmanuel

Aba bose batawe muri yombi mu kwa munani 2017 nyuma baza kurekurwa n’urukiko. Bakurikiranwa badafunze ku cyaha cyo kunyereza miriyari zirenga ebyiri n’igice z’amafaranga y’u Rwanda (miliyari 2,5Frw) z’itorero ADEPR.

Ibyaha aba baregwa birimo: Kurigisa cyangwa konona umutungo, kwandika cyangwa gukoresha inyandiko yahinduwe cyangwa irimo ibinyoma no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu n’ubufatanyacyaha muri ibi byaha.

Ibi byaha bihanishwa ingingo ya 325, 614, 627 mu gitabo cy’amategeko ahana.

Umucamanza mu cyemezo cy’Urukiko yavuze ko uru rubanza rwongera kuburanishwa n’Umucamanza wo mu Rugereko ruburanisha imanza z’ibyaha bimunga Ubukungu bw’igihugu mu Rukiko rwisumbuye rwa Gasabo.

Umucamanza yavuze ko uru rubanza ruzaburanishwa kuwa 24/10/2018 saa mbiri za mugitondo. Isomwa rya none ntiryitabiriwe, icyumba cy’urukiko cyarimo abantu babiri gusa.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
niyigena celine Kuya 23-10-2018

umuntu wateguye iyi nkuru ni umunyamakuru w umunyanyamwuga