Mutangana Jean Bosco yasimbujwe ku bushinjacyaha bukuru

Mutangana Jean Bosco wari umaze imyaka itatu ari Umushinjacyaha Mukuru kuva ku wa 9 Ukuboza 2016, yasimbuwe kuri uyu mwanya na Havugiyaremye Aimable wari usanzwe ayobora Komisiyo y’u Rwanda Ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko (Rwanda Law Reform Commission).

Mutangana yakuwe kuri uyu mwanya nyuma y’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro ku wa Kane tariki ya 28 Ugushyingo 2019 iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Uretse Havugiyaremye Aimable wagizwe Umushinjacyaha Mukuru, mu rwego rw’ubutabera kandi Habyarimana Angelique yagizwe Umushinjacyaha Mukuru Wungirije; naho Nkurunziza Valens agirwa Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi.

Havugiyaremye wahawe inshingano nshya, kuva mu Ukwakira 2017 yari Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko; mbere y’uko ajya kuri uwo mwanya bwo yari Umuyobozi Mukuru w’ishuri rikuru ryigisha rikanateza imbere amategeko, Institute of Legal Practice and Development (ILPD).

Afite impamyabumenyi y’ikirenga mu by’amategeko yakuye muri Leiden University mu Buholandi mu gihe Mutangana asimbuye afite Masters mu mategeko y’ibyaha Mpuzamahanga no kugenza ibyaha yakuye mu Buholandi mu 2015.

Yakoze cyane mu Bushinjacyaha, aho kuva mu 2014-2016 yari Umushinjacyaha mu biro by’Umushinjacyaha Mukuru, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha kuva 2004-2009, Umuyobozi w’ishami rishinzwe gukurikirana abakekwaho Jenoside kuva 2007-2010, ndetse yabaye ‘Premier Substitut’ i Cyangugu no mu Mutara.


Mutangana Jean Bosco ntakiri Umushinjacyaha Mukuru


Havugiyaremye Aimable wari Umuyobozi wa Komisiyo yo kuvugurura amategeko yagizwe Umushinjacyaha Mukuru

Jidenna witabiriye Kigali Jazz Junction yageze i Kigali:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo