Mutangana Jean Bosco wabaye Umushinjacyaha Mukuru yarekuwe

Mutangana Jean Bosco wahoze ari Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda waherukaga gutabwa muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, amakuru ubu aravuga ko yabaye arekuwe.

Ku wa 26 Ukwakira nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Mutangana wahoze ari Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda.

Uyu mugabo ubu yarekuwe ava muri kasho ya Polisi kuri Station ya Remera aho yari afungiwe gusa ntibizwi neza niba agikomeje gukurikiranwa ku byo yashinjwaga cyangwa se niba ikirego cyarahagaritswe.

Ubwo yatabwaga muri yombi, Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Murangira B.Thierry, yabwiye IGIHE ko akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano ndetse ko iperereza rikomeje ku buryo mu gihe ryaba rirangiye dosiye ye yahita ishyikirizwa ubushinjacyaha.

Muri Nyakanga uyu mwaka, Mutangana yari yinjiye mu Rugaga rw’Abavoka ndetse anatangiza cabinet y’abunganizi mu mategeko yise “Mutangana & Partners”.

Ni umugabo umaze imyaka irenga 20 akora mu bijyanye n’amategeko mu Rwanda kuko yabaye Umushinjacyaha Mukuru, umwanya yamazeho imyaka ine uhereye mu 2016 kuko yasimbujwe mu Ugushyingo 2019.

Yabaye kandi Perezida w’Ihuriro ry’Abashinjacyaha bo muri Afurika y’Uburasirazuba hagati ya 2016 na 2018.

Mbere yaho, yabaye Umushinjacyaha wa Repubulika mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, Umutara no mu Mujyi wa Kigali. Afite icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) muri Criminal Law and Criminology yavanye muri Kaminuza ya Groningen yo mu Buholandi hagati y’umwaka wa 2010 na 2011.

Hagati ya 2015 na 2019 yakomeje amasomo ye muri Kaminuza ya Tilburg mu Buholandi ashaka impamyabushobozi y’ikirenga mu mategeko.

Yigeze no kuba Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, anahabwa kuyobora agashami ko gukurikirana abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi bihishe mu mahanga.

Muri 2004 nibwo Mutangana yagizwe Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu, aho yagiye ahagararira Ubushinjacyaha mu manza zitandukanye yaba mu Rukiko Rukuru ndetse no mu Rukiko rw’Ikirenga.


Mutangana Jean Bosco wahoze ari Umushinjacyaha Mukuru yarekuwe nyuma yo kumara iminsi muri kasho y’igipolisi kandi ntibizwi niba agikomeje gukurikiranwaho gukoresha inyandiko mpimbano cyangwa niba ikirego cyarahagaritswe

URUBANZA RW’UMUYOBOZI W’UMUBAVU RWABURANISHIJWE ADAHARI KANDI NTA SAHA YAHAWE AZABURANIRAHO, MENYA IGIHE UMWANZURO UZASOMWA MURI IYI VIDEO:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo