Mushikiwabo Louise atorewe kuyobora OIF mu bwiganze busesuye

Louise MUSHIKIWABO atorewe kuyobora umuryango w’iihugu bikoresha igifaransa
Mu bifite uburenganzira bwo gutora hari harimo ibihugu 29 bigize AU, byagaragarije hamwe ko bishyigikiye kandidatire ya Mushikiwabo, Umunyafurikakazi unayoboye Inama y’Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga muri AU.

Uyu Mukandida wa Afurika ubwe aherutse gutangaza ko yifitiye icyizere ndetse kitari gishingiye gusa ku banyafurika gusa ahubwo no ku bihugu byinshi yazengurutsemo abereka icyo azageza ku muryango wa OIF.

Louise Mushikiwabo, ni umuvandimwe wa Lando Ndasingwa, uyu akaba yari umwe mu ba Minisitiri mbarwa b’abatutsi muri Guverinoma ya Perezida Juvenal Habyarimana, akaba n’umwe mu bishwe ku ikubitiro muri Jenoside yakorewe abatutsi kuko yishwe tariki 7 Mata 1994. Uyu Lando Ndasingwa, ninawe wari nyiri hoteli nanubu icyitwa "Chez Lando". Yari umwe mu bashinze ishyaka riharanira kwishyira ukizana (P.L) n’ubu rigikorera mu Rwanda. Uyu musaza wa Louise Mushikiwabo bamwicanye n’umugore we Hélène Pinsky wakomokaga muri Canada ndetse bari baraniganye muri Kaminuza ya Montreal, banapfana n’abana babo babiri. Biciwe ku Kimihurura, bicwa n’umwe mu barindaga Perezida Juvenal Habyarimana.
Undi muntu uzwi cyane ufitanye isano ya bugufi na Minisitiri Louise Mushikiwabo, ni umusizi, umwanditsi akaba na Padiri Alexis Kagame. Louise Mushikiwabo ni mwishywa wa Padiri Alexis Kagame, bisobanura ko uyu musizi wamamaye cyane mu Rwanda ava inda imwe n’umubyeyi wa Louise Mishikiwabo.

Tugarutse ku mateka y’ubuzima bwe bwite, Louise Mushikiwabo yize muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, aho yakuye impamyabumenyi mu bijyanye n’indimi. Muri Nyakanga 1985 yabonye akazi mu ishuri ryisumbuye rya Lycée de Kigali, aho yigishaga ururimi rw’icyongereza.

Mu mwaka w’i 1986, Louise Mushikiwabo yahawe buruse yo kujya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kaminuza ya Delaware aho yize ibijyanye n’indimi n’ubusemuzi (languages and interpretation). Arangije aha yabonye akazi i Washington D.C. ndetse ubwo Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yabaga yari ari muri Amerika ariho agikora.

Afatanije na Jack Cramer, Louise Mushikiwabo yanditse igitabo kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, bacyita “ Rwanda Means The Universe: A Native’s Memoir of Blood and Bloodlines”. Louise Mushikiwabo kandi ari mu bashinze umuryango Rwanda Children Found wafashaga imfubyi zasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Muri 2004 Mushikiwabo yahawe igihembo na kaminuza yo muri Amerika yigisha ibijyanye n’ububanyi n’amahanga, iki gihembo kikaba kitwa : “Outstanding Humanitarian Award” ku bw’ibikorwa by’ubumuntu byamuranze. Mushikiwabo yamaze imyaka 22 muri Amerika aza kugaruka mu Rwanda muri Werurwe 2008.Mushikiwabo atorewe kuyobora uyu mwanya ahigitse Michaëlle Jean wari umaze imyaka ine ku buyobozi.

Abaye uwa kane uyoboye OIF nyuma y’Umunyamisiri Boutros Boutros-Ghali (1997-2002), Abdou Diouf wo muri Sénégal (2003-2014) na Michaëlle Jean (2014).

JPEG - 112.8 kb





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Nkurunziza michael Kuya 14-10-2018

Turagushyigikiye Mushiki wacu rwanda oyeeee! Mureke twamamare i mahanga

Slim Kuya 13-10-2018

Ushobora kuba ushaka Diploma muri business management
Ukaba udafite umwanya wo kwiga cyane
Alison ni ikigo cyabanyamerika
Gitanga amasomo ya kuri internet
Ushaka kubona diploma muri business management and entrepreneurship skills tubigufashamo no kubizami tukagufasha ugatsinda
Call me on 0788393056
Iyi diploma iremewe kwisi hose wayikoresha usaba
Akazi,
Usaba scholarship
Yongera CV yawe
Wasura iyo link ukareba
Ayo masomo http://son.com/course/diploma-in-business-management-and-entrepreneurship-revised-2017

Ngoboka Kuya 12-10-2018

Arabikwiye rwose.

Ngoboka Kuya 12-10-2018

Arabikwiye rwose.

Kubwimana Eric Kuya 12-10-2018

Turagushyigikiye kandi urashoboye rwose n’ ishema kubanyarwanda nabanya Africa muri rusange!!

Kubwimana Eric Kuya 12-10-2018

Turagushyigikiye kandi urashoboye rwose n’ ishema kubanyarwanda nabanya Africa muri rusange!!

Munyarugamba augustin Kuya 12-10-2018

Congratulations kuri madame mushiki wabo Rwanda oyeeeee

Maggie Kuya 12-10-2018

Wow cogz

-xxxx- Kuya 12-10-2018

Congratulations