Museveni yeretse urubyiruko ko agikomeye mu kwiyamamaza-Amafoto

Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni kuri ubu uri kwiyamamariza gutegeka iki gihugu muri manda ye ya 6, yakoze agashya ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 15 Ugushyingo 2020 ubwo yatereraga pompaje urubyiruko rwari rwaje kumushyigikira muri mu gace ka Arua arwereka ko agikomeye nubwo ashaje dore ko ubu agize imyaka 76 y’amavuko yose.

Nkuko Museveni yabigaragaje ku mbuga nkoranyambaga ze, kuri iki cyumweru yiyamamarije kuri Muni University muri Arua asoza icyumweru cye cya mbere, aho abanyeshuri bamusabye ko abereka imbaraga afite, na we ni ko kujya hasi abaterera Pompaje karahava, ahabwa amashyi y’urufaya.

Museveni ukunze kugira udushya twinshi yanditse kuri Twitter ati “Ubwo nari kuri Kaminuza ya Muni iherereye Arua ku munsi w’ejo, Abuzukuru bansabye ko nabereka imbaraga.”Aha yahise ashyiraho amashusho ari gutera pompaje nyinshi abandi bamukomera amashyi".

Muri Mata uyu mwaka, nabwo Perezida Museveni yagaragaye mu mafoto n’amashusho atanga urugero rw’uko abantu bakora siporo batavuye mu ngo zabo, aho yari mu biro bye yambaye imyenda ya siporo arimo akora pompaje.

Mu butumwa buherekejwe n’amashusho (Video) akora siporo yanyujije kuri Twitter, Museveni yagize ati “Ejo nabwiye abantu ko atari byiza kujya muri siporo bakoze amatsinda kubera ko byabaviramo ibyago muri iki gihe cya Covid-19. Ntugomba gusohoka kugira ngo ukore imyitozo ngororamubiri. Aha ngiye kubereka uko bikorwa utavuye mu rugo ukirinda”.

Museveni yatanze urugero nk’urwo nyuma y’aho ku wa 8 Mata 2020 yanyujije ubutumwa kuri Twitter yihaniza abantu ngo yabonye bazenguruka hirya no hino bakora siporo aho yahise asaba ko bigomba guhagarara.

Yagize ati “Ibi bigomba guhagarara. Niba ushaka kunanura umubiri, wabikorera iwawe mu rugo. Ejo nzabereka uko bikorwa. Nzabereka amashusho”.

Perezida Museveni kuri ubu ufite imyaka 76 y’amavuko, amaze imyaka isaga 34 ategeka Uganda guhera mu mwaka wa 1986.

Muri 2018 nibwo Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rwa Uganda, rwanzuye ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni yemerewe kongera kwiyamamaza ku nshuro ya Gatandatu ndetse na we ntiyatenguha ishyaka rye rya NRM riri ku butegetsi aryemerera kwiyamamaza mu matora ya 2021ahanganye n’abarimo Depite Robert Kyagulanyi, uzwi cyane nka Bobi Wine, uyu akaba ari umunyamuziki waje guhindukamo umunyapolitike.

Guhindura Itegeko Nshinga rya Uganda byemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko mu Ukuboza k’umwaka washize wa 2017, hakurwaho ikigero cy’imyaka 75 y’amavuko yari nyirantarengwa ngo umuntu abe yakwiyamamariza kuba Perezida wa Uganda.

Ni mu gihe mbere hari hasanzwe hariho manda ebyiri z’imyaka itanu imwe imwe kuri Perezida wa Uganda ariko ibi na byo byakuweho n’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu mu mwaka wa 2005.

Museveni natorerwa indi manda y’imyaka itanu, azategeka iki gihugu cya Uganda imyaka hafi mirongo ine, ashobora no kurenza mu gihe yaba abyifuje.


Perezida Museveni yakoreye agashya urubyiruko rwitabiriye kwiyamamaza kwe aruterera pompaje arwereka ko agifite agatege

KARASIRA AIMABLE ASOBANUYE NEZA INKOMOKO Y’INDIRIMBO "SHIKARETE", UGASANGA BARI KUKUBWIRA NGO URIYA UMWIRINDE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Muhire Innocent Kuya 17-11-2020

Ndumva Bikaz

Luc Kuya 16-11-2020

Hahahhh ce vieux a un sens de l.humour vraiment ! Nta complexe agira c.est un bon style de vie! J’apprécie sa façon de banaliser les choses de ce monde.