Museveni yasubije umuhungu we ubuyobozi bw’umutwe umurindira umutekano

Perezida wa Uganda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’iki gihugu, Yoweri Kaguta Museveni, yahinduriye imirimo Lt Gen Muhoozi Kainerugaba amugira umuyobozi w’umutwe w’ingabo zidasanzwe zishinzwe kumurinda, Special Forces Command (SFC) n’Umujyanama we wihariye mu by’Umutekano.

Kuva muri 2017 Gen Muhoozi usanzwe ari imfura ya Perezida Museveni, yari Umujyanama we wihariye mu bijyanye n’ibikorwa byihariye, inshingano yahawe nyuma yo kuzamurwa mu ntera avanywe ku ipeti rya Maj Gen.

Si ubwa mbere Muhoozi ayoboye SFC kuko mbere y’uko ahabwa inshingano zo kugira inama Museveni yari asanzwe ari umuyobozi w’uriya mutwe kuva mu mwaka wa 2008.

Gen Muhoozi yasimbuye kuri ziriya nshingano Maj Gen James Birungyi. Maj Gen James Birungyi woherejwe mu bikorwa byihariye mu gihugu cya Sudani y’Epfo.

Mu yandi mavugurura, Perezida Museveni yirukanye ku mirimo Maj Gen Sabiiti Muzei wari Umuyobozi Wungirije wa Polisi ya Uganda, amusimbuza Maj Gen Paul Lokech.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig Flavia Byekwaso yavuze ko Maj Gen Muzei yasubiye gukorera ku kicaro gikuru cy’ingabo za Uganda, mu gihe IGP Martin Ochola Okoth yahawe inshingano zo gukomeza kuyobora Polisi ya Uganda.

Ntabwo icyateye Museveni gukora impinduka cyane cyane ku buyobozi bw’umutwe umurinda kiramenyekana gusa hashize iminsi hari imvururu zishingiye ku matora ateganyijwe umwaka utaha, aho abatavuga rumwe na Leta bagiye bibasirwa cyane ndetse mu kwezi gushize hapfuye abasaga 50.

Mu bihe bitandukanye hagiye hagaragara abantu bitwaje intwaro batambaye imyenda ya gisirikare, ku buryo bitazwi niba ari abo Museveni yagiye yohereza ngo bahangane n’abatavuga rumwe na we.

izi mpinduka kandi zibaye mu gihe kuva ku itariki ya 9 z’ukwezi gushize kwa 11 kugeza ku wa 12 z’ukwezi kwa Mbere umwaka utaha, abakandida 11 bari mu bikorwa byo kwiyamamariza kuba Perezida wa Uganda mu matora ateganyijwe kuba ku itariki ya 14 y’ukwezi kwa Mbere mu 2021.

UMUDIPOLOMATE YIYICIYE ABANA BE BABIRI, URUBANZA RW’UMUNYEMARI NKUBILI MU ISURA NSHYA N’ANDI MAKURU MENSHI NI K’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo