Museveni yashyizeho umunsi wo gusengera igihugu ngo Imana ibakize COVID-19

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yategetse ko itariki ya 29 Kanama 2020 ari umunsi w’Ikiruhuko wo gusengera igihugu ngo Imana ibakize COVID-19 ariko ko abantu bakazasengera mu ngo zabo.

Perezida Museveni yanyujije ubutumwa kuri Twitter, atangaza uriya munsi w’ikiruhuko nk’uko abyemererwa n’Itegeko Nshinga ry’Igihugu cye.

Yavuze ko ibi yabihanuriwe n’umuntu w’Umugande uherutse “Kuza arambwira ngo Imana yamubwiye ngo mu minsi iri imbere ngomba kuzategura amasengesho y’Igihugu.”

Perezida Museveni yavuze ko aya masengeso azaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Kanama ari ayo gusabira Igihugu Imaba ikagikiza COVID-19.

Yagize ati “Ntangaje ko tariki 29 Kanama 2020 ari umunsi w’amasengesho y’igihugu ndetse n’umunsi w’ikiruhuko. Mugume mu nzu no mu bice by’ingo zanyu ubundi musenge.”


Museveni yatangaje ko ku wa 29 Kanama 2020 ari umunsi w’amasengesho yo gusabira igihugu

Abaturage basenyewe ahazwi nka ’Bannyahe’ mu gisa nk’imyigaragambyo bariye karungu bajya gukambika amahema mu matongo yabo kuko ngo ubuyobozi bukomeje kubasiragiza butabakodeshereza amazu nkuko babisezeranye mu gihe batarahabwa ingurane ikwiriye y’imitungo yabo:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo