Museveni yahishuye ko mu minsi iza Uganda yose iraba igenzurwa na Cameras

Ubwo yabazwaga uko umutekano uhagaze mu gihugu ayoboye, Perezida Yoweri Museveni yatangaje ko mu mezi umunani ari imbere igihgu cyose kizaba kirimo ibyuma bicunga umutekano (Closed-Circuit Television Cameras, CCTVs) ku buryo igihugu cyose gicungirwa hafi n’abashinzwe umutekano.

Ibi Perezida Museveni yabibwiye abanyamakuru kuri Twitter ku wa Mbere w’iki cyumweru ubwo bamubazaga ibyerekeye uko umutekano wifashe mu gihugu.

Museveni yavuze ko kuva ikiciro cya Mbere cyo gushyira ziriya cameras mu gihugu cyarangira, ngo byagabanyije ubugizi bwa nabi ku rwego rugaragara.

Ati “Kugeza ubu ibice bya Kampala- Wakiso na Mukono hose hari ziriya cameras kandi mu gihe cy’amezi umunani zizaba zageze mu gihugu hose.”

Yemeza ko ziriya cameras nizishyirwa mu gihugu, Polisi izashobora gucungira hafi ibikorwa by’abantu baba abasanzwe cyangwa abagizi ba nabi.

Muri iki gihe ngo Perezida Museveni yasabye Polisi gushyiraho umutwe uhora wambariye urugamba, ukora amasaha 24 ku munsi, kandi ugakora iminsi irindwi mu Cyumweru

Perezida Museveni avuga ko Polisi yashyizeho iriya gahunda kugira ngo hatabarwe umuntu wese wagira ikibazo hatabayeho gukererwa na gato.

Uganda ngo iteganya kuzashyira ikoranabuhanga mu modoka zitwara abagenzi no kuri moto kugira ngo Polisi ishobore gucungira hafi abagizi ba nabi.


Izi cameras zifasha Polisi mu gucunga umutekano


Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni avuga ko igihugu cye kizaba gicungirwa umutekano cyose binyuze mu ikoranabuhanga mu mezi 8 ari imbere





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo