Museveni yagiriye inama Bobi Wine yo kwigumira mu muziki kuko ngo Politiki atari uguceza umuziki

Ubwo yakiraga abahagarariye urubyiruko rwa Kampala iwe, Perezida Yoweli Museveni yabatumye kuzamubwirira Depite Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine ko burya Politiki atari umuziki baceza mu tubyiniro. Yamugiriye inama yo kwigumira mu muziki akareka Politiki kuko ngo atari ibintu bye.

Mu minsi ishize uyu munyamuziki wahindutse umunyapolitiki akaba ahagarariye Intera ya Kyadondo mu Nteko ishinga amategeko yatangaje ko aziyamamariza kuyobora Uganda mu matora y’Umukuru w’igihugu azaba muri 2021.

Mu kiganiro Museveni yahaye ruriya rubyirukoa yagize ati: “Bobi Wine avuga ko ari umuhanzi. Niba ariwe rero niyigumire mu buhanzi, ajye ajya guceza mu tubyiniro harimo akitwa Suzanna na Nakulabye.”

Perezida Museveni yababwiye ko akabyiniro kitwaga Suzanna kari kagezweho mu myaka ya 1970.

Museveni wagiye ku butegetsi muri 1986 nawe arateganya kuziyamamaza muri ariya matora.

Ishyaka rye muri iyi minsi riri mu myiherero uri kubera ahitwa Kyankwanzi kugira kandi ngo hari ikezere ko riri byemere kandi rigatangaza ku mugaragaro ko Museveni ariwe uzarihagararira mu matora.

Umuvugizi wa Guverinoma akaba ari n’umwe mu bakomeye muri NRM aherutse gutangaza ko kugira ngo NRM ibe ubukombe igomba byibura kumara indi myaka 50 ku butegetsi.

The Monitor





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Nzabarinda Simon Kuya 17-03-2019

Bobi wine yikomereze muzika kuko ibya politics ntazabishobora.