Close MORE NEWS Museveni yabwiye Bobi Wine n’abamushyigikiye ko bari ’gukina n’umuriro’ UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 20-11-2020 saa 12:54' whatsapp Facebook Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni yabwiye mugenzi we Bobi Wine ufunzwe ashinjwa kwica amabwiriza yo kwirinda icyporezo cya Covid-19 mu kwiyamamaza kwe ko ngo we n’abarwanashyaka be bari gukinisha umuriro kubera imyigaragambyo bari gukora. Depite Kyagulanyi ’Bobi Wine’ uri kwiyamamariza kuba Perezida wa Uganda yafashwe ku wa Gatatu ari kwiyamamariza mu Karere ka Luuka ariko kuva ubwo imyigaragambyo yahise yaduka I Kampala aho ubu abantu barenga 20 bamaze kuyigwamo. Ubwo Museveni yagezaga ijambo ku baturage bo mu majyaruguru ya Uganda aho yarimo kwiyamamariza, yavuze ko ngo Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine ari we uri gutera abarwanashyaka be kwigaragambya ndetse ko ngo bari gukinisha umuriro. Yagize ati “Ntabwo twakwihanganira abantu bavangiwe bari gukina n’umuriro. Twavuye kure ku buryo tutakwemerera abantu kwangiza igihugu cyacu. Abashyigikiye Bobi Wine bashinjwe gutera abayoboke ba NRM ya Museveni barabakubita babagira intere. Mu mafoto n’amashusho aherutse kujya hanze yagaragaje abayoboke ba Bobi Wine bari gutwika ibyapa byamamaza Museveni ndetse banasaba ko uwo bashyigikiye arekurwa. Museveni yabwiye abashyigikiye Bobi Wine ati “Niba bashaka kurwana, icyo nicyo gice turi beza cyane. Igihe kizagera ubwo abantu bazajya batinya no gukora ku mwenda wa NRM uri ku muhanda.” Kugeza ubu abantu batari munsi ya 28 bamaze kugwa mu myigaragambyo nk’uko ibinyamakuru bitandukanye byabitangaje. Polisi yatangaje ko abantu bamaze gutabwa muri yombi bagera kuri 350. Ikinyamakuru Daily Monitor cyatangaje ko kuri uyu wa Kane, Bobi Wine urimo kwiyamamaza ahagarariye ihuriro National Unity Platform (NUP), ngo yanze gusinya inyandiko zari kumwemerera kurekurwa ariko atanze ingwate. Nyuma y’ifungwa rya Bobi Wine, n’umukandida Patrick Amuriat uhagarariye ishyaka FDC mu matora (we yaje kurekurwa), abakandida bane barimo Gen Maj Mugisha Muntu wa Alliance for National Transformation, umukandida wigenga John Katumba, Lt Gen Henry Tumukunde uhagarariye Renewed Uganda na Norbert Mao uhagarariye Democratic Party (DP) mu matora ya Perezida, babaye bahagaritse ibikorwa byo kwiyamamaza mu kwifatanya na bagenzi babo. Erias Lukwago na we urimo kwiyamamariza kuyobora Umujyi wa Kampala na we yabaye ahagaritse kwiyamamaza kugeza igihe Bobi Wine arekuwe. Amerika iramagana iyi migumuko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziramagana iyi myigaragambyo yadutse mu murwa mukuru Kampala no mu bindi bice bya Uganda. Itangazo ryasohowe n’ibiro by’uhagarariye iki gihugu i Kampala risaba "impande zompi kwirinda intambara", hagafatwa n’ingingo zo kugarura umwuka mwiza mu gihugu, kandi uburenganzira bwa muntu bukubahirizwa. Amatora muri Uganda ateganijwe mu kwezi kwa Mbere k’umwaka utaha wa 2021, Perezida Museveni amaze imyaka 34 ategeka iki gihugu, ni ukuvuga kuva mu 1986 akaba kandi ari mu no bahataniye uyu mwanya nyuma yo guhindura ingingo yari kumubera imbogamizi kubera imyaka ye. Igipolisi cya Uganda gitangaza ko abantu batari munsi ya 28 ari bo baguye mu migumuko yadutse ku wa Gatatu yamagana ifungwa rya Bobi Wine Menya umwanzuro w’urukiko ku rubanza rw’umuyobozi w’UMUBAVU ku bujurire bw’ubushinjacyaha bwari bwajuririye ifungurwa ry’agateganyo rye: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Ukuri ku bikemangwa ko urukingo rwa Covid-19 rwaba rurimo ’ikimenyetso cy’inyamaswa’ iyobokamana Imana yamuhaye ubutumwa imutegeka kubunyuza k’UMUBAVU-Video amakuru Amatora Uganda: Bobi Wine yatangaje ikintu gikomeye nyuma yo gutora amakuru Nyarugenge: Umugabo yaramutumye agarutse asanga yimukanye ibintu byose amakuru Ingagi zasanzwemo icyorezo cya COVID-19 ku nshuro ya Mbere amakuru Uko umusirikare w’u Rwanda wo mu ngabo za UN yiciwe muri Centrafrique amakuru Amerika: Umugore rukumbi wari ku rutonde rw’abakatiwe kwicwa yanyonzwe amakuru Inkuru y’umupolisi yakubise umugore inkoni igafata umwana we w’amezi 9 agapfa amakuru Kim Jong-un yahaye ubutumwa bukomeye Joe Biden ugiye gutegeka USA NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika
Museveni yabwiye Bobi Wine n’abamushyigikiye ko bari ’gukina n’umuriro’ UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 20-11-2020 saa 12:54' whatsapp Facebook Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni yabwiye mugenzi we Bobi Wine ufunzwe ashinjwa kwica amabwiriza yo kwirinda icyporezo cya Covid-19 mu kwiyamamaza kwe ko ngo we n’abarwanashyaka be bari gukinisha umuriro kubera imyigaragambyo bari gukora. Depite Kyagulanyi ’Bobi Wine’ uri kwiyamamariza kuba Perezida wa Uganda yafashwe ku wa Gatatu ari kwiyamamariza mu Karere ka Luuka ariko kuva ubwo imyigaragambyo yahise yaduka I Kampala aho ubu abantu barenga 20 bamaze kuyigwamo. Ubwo Museveni yagezaga ijambo ku baturage bo mu majyaruguru ya Uganda aho yarimo kwiyamamariza, yavuze ko ngo Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine ari we uri gutera abarwanashyaka be kwigaragambya ndetse ko ngo bari gukinisha umuriro. Yagize ati “Ntabwo twakwihanganira abantu bavangiwe bari gukina n’umuriro. Twavuye kure ku buryo tutakwemerera abantu kwangiza igihugu cyacu. Abashyigikiye Bobi Wine bashinjwe gutera abayoboke ba NRM ya Museveni barabakubita babagira intere. Mu mafoto n’amashusho aherutse kujya hanze yagaragaje abayoboke ba Bobi Wine bari gutwika ibyapa byamamaza Museveni ndetse banasaba ko uwo bashyigikiye arekurwa. Museveni yabwiye abashyigikiye Bobi Wine ati “Niba bashaka kurwana, icyo nicyo gice turi beza cyane. Igihe kizagera ubwo abantu bazajya batinya no gukora ku mwenda wa NRM uri ku muhanda.” Kugeza ubu abantu batari munsi ya 28 bamaze kugwa mu myigaragambyo nk’uko ibinyamakuru bitandukanye byabitangaje. Polisi yatangaje ko abantu bamaze gutabwa muri yombi bagera kuri 350. Ikinyamakuru Daily Monitor cyatangaje ko kuri uyu wa Kane, Bobi Wine urimo kwiyamamaza ahagarariye ihuriro National Unity Platform (NUP), ngo yanze gusinya inyandiko zari kumwemerera kurekurwa ariko atanze ingwate. Nyuma y’ifungwa rya Bobi Wine, n’umukandida Patrick Amuriat uhagarariye ishyaka FDC mu matora (we yaje kurekurwa), abakandida bane barimo Gen Maj Mugisha Muntu wa Alliance for National Transformation, umukandida wigenga John Katumba, Lt Gen Henry Tumukunde uhagarariye Renewed Uganda na Norbert Mao uhagarariye Democratic Party (DP) mu matora ya Perezida, babaye bahagaritse ibikorwa byo kwiyamamaza mu kwifatanya na bagenzi babo. Erias Lukwago na we urimo kwiyamamariza kuyobora Umujyi wa Kampala na we yabaye ahagaritse kwiyamamaza kugeza igihe Bobi Wine arekuwe. Amerika iramagana iyi migumuko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziramagana iyi myigaragambyo yadutse mu murwa mukuru Kampala no mu bindi bice bya Uganda. Itangazo ryasohowe n’ibiro by’uhagarariye iki gihugu i Kampala risaba "impande zompi kwirinda intambara", hagafatwa n’ingingo zo kugarura umwuka mwiza mu gihugu, kandi uburenganzira bwa muntu bukubahirizwa. Amatora muri Uganda ateganijwe mu kwezi kwa Mbere k’umwaka utaha wa 2021, Perezida Museveni amaze imyaka 34 ategeka iki gihugu, ni ukuvuga kuva mu 1986 akaba kandi ari mu no bahataniye uyu mwanya nyuma yo guhindura ingingo yari kumubera imbogamizi kubera imyaka ye. Igipolisi cya Uganda gitangaza ko abantu batari munsi ya 28 ari bo baguye mu migumuko yadutse ku wa Gatatu yamagana ifungwa rya Bobi Wine Menya umwanzuro w’urukiko ku rubanza rw’umuyobozi w’UMUBAVU ku bujurire bw’ubushinjacyaha bwari bwajuririye ifungurwa ry’agateganyo rye: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Ukuri ku bikemangwa ko urukingo rwa Covid-19 rwaba rurimo ’ikimenyetso cy’inyamaswa’ iyobokamana Imana yamuhaye ubutumwa imutegeka kubunyuza k’UMUBAVU-Video amakuru Amatora Uganda: Bobi Wine yatangaje ikintu gikomeye nyuma yo gutora amakuru Nyarugenge: Umugabo yaramutumye agarutse asanga yimukanye ibintu byose amakuru Ingagi zasanzwemo icyorezo cya COVID-19 ku nshuro ya Mbere amakuru Uko umusirikare w’u Rwanda wo mu ngabo za UN yiciwe muri Centrafrique amakuru Amerika: Umugore rukumbi wari ku rutonde rw’abakatiwe kwicwa yanyonzwe amakuru Inkuru y’umupolisi yakubise umugore inkoni igafata umwana we w’amezi 9 agapfa amakuru Kim Jong-un yahaye ubutumwa bukomeye Joe Biden ugiye gutegeka USA NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika