Museveni & Bobi Wine: Urukiko rukuru rwemeje itariki y’isomwa ry’urubanza

Urukiko rukuru rwa Uganda rwemeje ko ku wa 18 Werurwe 2021, ari bwo ruzasoma urubanza ruregwamo Perezida Yoweri Museveni n’uwo batavuga rumwe Robert Kyagulanyi uzwi ku mazina ya Bobi Wine.

Umuhanzi Bobi Wine wahindutse umunyapolitike uhanganye na Museveni, ntiyemerenya n’ibyatangajwe na Komisiyo y’amatora y’umukuru w’igihugu yabaye ku wa 14 Mutarama 2021 aho avuga ko Museveni yamwibye amajwi kugira ngo atsinde.

Ku ikubitiro, abacamanza icyenda b’urukiko rukuru ruherereye mu murwa mukuru i Kampala bumvise impande zombi banzura ko bazasoma uru rubanza nyuma y’iminsi 45 iteganywa n’itegeko nshinga rya Uganda nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Umucamanza mukuru wa Uganda, Alfonse Owiny Dollo, ni we uyoboye abandi abacamanza bagiye kwumva uru rubanza ndetse asaba ababurana gukoresha uwu mwanya bahawe bagatanga ibyemezo mbere y’uko urubanza rusomwa.

Yifashishije abamwunganira mu mategeko be, Bobi Wine yikomye Perezida Museveni, Komisiyo y’amatora n’umushinjacyaha mukuru wa Repubulika, bose bari mu rukiko kugira ngo bashyigikire intsinzi ya Museveni yagizemo amajwi 58%.

ABANTU BARASABA KO TOM NDAHRO ATABWA MURI YOMBI || BAHATI, UMWANA WA IDAMANGE BABURIWE IRENGERO

Ibicu





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo