Musanze na Kinigi: Abantu bitwaje intwaro bateye mu Rwanda bica abantu

Abantu bitwaje intwaro bateye mu Rwanda mu mirenge ya Musanze na Kinigi bica abantu bagera ku 8 nk’uko bamwe mu bahatuye bababwiye BBC.

Ubu bwicanyi bwabaye mu masaha y’ijoro ryakeye ahagana saa yine mu karere ka Musanze mu tugari twa Kabazungu mu murenge wa Musanze n’akagari ka Kaguhu mu murenge wa Kinigi.

Abaturage bavuga ko bakeka ko ari inyeshyamba za FDLR zaturutse mu gace k’ibirunga.

Umutwe wa FDLR ntacyo uratangaza kugeza ubu ku bivugwa.

Abategetsi mu Rwanda n’inzego zishinzwe umutekano ntacyo baratangaza kuri ubu bwicanyi.

Mu gihe gishize muri aka gace k’ibirunga hagiye habera imirwano hagati y’ingabo z’u Rwanda n’inyeshyamba za FDLR zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Police yemeje iki gitero mu itangazo yashyize ahagaragara





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
nsengiyumva benis Kuya 7-10-2019

abo bantu bakwiriye gufatwa