Musanze: Uwari umusirikare amaze kurongora abagore 7 kandi ngo arateganya abandi 4

Umugabo witwa Salongo Mayanjya utuye mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze afite abagore 7 kandi ngo arateganya no kuzana n’abandi bane bakaba 11, ibyo avuga ko yabitegetswe n’umupfumu we.

Mu kiganiro yagiranye na Afrimax TV, uyu mugabo yavuze ko ari Umunyarwanda ariko ufite inkomoko muri Uganda, amazina ye y’i Kinyarwanda ni Maniraguha Protais.

Muri abo bagore, uwo yabanje kuzana ni uwitwa umutesi Nadia bamaranye imyaka 15, bafitanye abana 4, uyu mugore, avuga ko kuba umugabo yaramuzaniyeho abandi bagore batandatu nta kibazo bimuteye.

Umugore yazanye ku nshuro ya Kabiri, ni Uwimana Francine, bamaranye imyaka 14, bafitanye abana 2, ngo Salongo aza kumutereta yamubwiye ko agiye kumugira umugore ko kandi azaba ari uwa Kabiri afite undi, myuma y’imyaka 12 nibwo yabonye atangiye kuzana abandi bagore.

Umugore yazanye ku nshuro ya Gatatu ni Uwanyirigira Jeanne d’Arc, uvuga ko yahuye na Salongo, akamutereta amubwira ko agiye kumugira umugore ko ariko afite abandi 2, akomeza avuga ko yumvise amukunze akabyemera .

Yongeraho ko yari afite ubwoba ko nahagera, abo bagore bashobora ku mukubita bamwita indaya y’umugabo wabo ariko Salongo ngo akamumara impungenge ko nta kibazo na bo babizi ko agomba kuzana umugore.

Yari atwite inda nkuru, ubu bafitanye umwana w’umuhungu kandi ahageze bagenzi be baramwakiriye mu muryango nta kibazo yagize.

Umugore yazanye ku nshuro ya Kane, ni Uwineza Marie Claire, bamaranye imyaka itanu, bakaba bamaze kubyarana rimwe, avuga ko babanye neza nta kibazo.

Umugore yazanye ku nshuro ya Gatanu ni Awamahoro Allen, avuga ko bamaranye imyaka 5 ariko harimo ibiri yamaze iwabo bagikundana mu ibanga.

Yamenyanye na Salongo ari inshuti y’iwabo mu rugo, Salongo amurusha imyaka 20, avuga ko yamukunze kubera ko yari inshuti yo mu rugo na we amukunda atyo cyane ko yari amaze kumutera inda akabona nta kundi yabigenza, ubu bafitanye abana babiri.

Umugore yazanye ku nshuro ya Gatandatu ni Maniragena Dativa bamaranye imyaka ibiri, babyaranye rimwe.

Avuga ko yamuterese abizi ko afite abandi bagore, ngo ariko ntiyabyitayeho kuko bari bakundanye, ko kuba yarahasanze abandi bagore ntacyo bimutwaye, Salongo yakomeza akazana n’abandi.

Umugore yazanye ku nshuro ya Karindi ari na we uheruka kuza, yitwa Umuhoza Emeline, avuga ko bamaranye imyaka ibiri, bafitanye umwana umwe, Salongo amurusha imyaka 13, avuga ko abanye neza na bagenzi be banasangira ku isahane imwe.

Avuga ko amutereta yamubwiye ko afite abandi bagore bitari kumubuza kumwemera n’ubwo hari abagerageje kumujya mu matwi bamumwangisha akabatsembera.

Umugore mukuru avuga ko ku bijyanye n’akabariro, Salongo ajya aho ashaka, ngo ariko we amugeraho nka Kabiri mu cyumweru.

Salongo ati "Ni byo ku mugore mukuru, uragerageza ukaba ariho ugera cyane, abandi ukabasaranganya”.


Rimwe mu mezi 3 basangira n’umugabo wabo, uwo ubabona baba bishimye

Salongo akomeza agira ati "Ku mugore mukuru, njyayo ku wa kabiri no ku wa gatanu, noneho abandi hari abamara icyumweru ntaragerayo, simbarutanya nabo barabizi, umugore mukuru baramwubaha, bamwita nyirabukwe, ntakijya no muziko nibo bateka”.

Uwimana Francine, umugore yazanye ku nshuro ya Kabiri, naw e avuga ku bigendanye no gutera akababairo, ngo iwe ahagera nka rimwe mu minsi itanu, ngo buri mugore azi umunsi we.

Bongeraho ko igihe umugabo atarakugeraho, nta bundi bushake bagira, ko bugira uwo agezeho, ntawamuca inyuma nta n’igitekerezo cyaza ko ariko bumva ari bazima bagira ubushake iyo hari uwo agezeho.

Ku bijyanye n’imirire, Salongo avuga ko yabatuje muri Quartier imwe, batekera hamwe bakarira hamwe, uretse umwe muri bo uba mu rugo afite I Kigali.

Ati "Sinavuga ngo narya kwa runaka sinabivamo, inda yaturika, ubundi bikaba byazana n’amashyari haramutse hari uvuze ko ibye ntabiriye, bane narabubakiye, naho 3 baracyari hamwe sindabubakira"

Muri aba bagore uko ari 7 harimo uwagerageje kwahukana, ageze iwabo nijoro abura amahoro aragaruka. Uwo avuga ko Salongo ashobora kuba akoresha imiti kugira ngo abagore bamukunde.

Salongo yemera ko akoresha imiti, agatanga urugero ku witwa Maniragena Dativa wigeze kwahukana, bapfuye ko yamutumye kumubikuriza amafaranga kuri Mobile Money 96,000Frw akayata.

Ati "Naramukanze mubwira ko ari bumbone, navuye mu rugo, ngarutse nsanga yahambiriye yagiye, ndamwihorera nkora ku miti yanjye, bigeze mu gicuku nka 03h00, numva arampamagaye ambwira ngo ari kumva ibintu bimubwira ngo agaruke, nti:”Vayo sha”

Uyu wari wahukanye Ati: “Icyo gihe nageze iwacu ndaryama, najya gusinzira nkumva ibintu bimbwira ngo haguruka ugende, ngo hano si iwawe, subira iwawe, mbura ibitotsi, mpamagara umugabo ndamubwira ngo ndumva nabuze amahoro, arambwira ngo ninze, ndaza muri iryo joro, nari nagiye mvuga ko ntazagaruka kubera amafaranga yari yantumye nkayata, akambwira ko ni ntayamuha ari bunyice ngira ubwoba, ngarutse nabonye ntacyo antwaye"

Salongo avuga ko yakoze mu miti ye kugira ngo amugarure, ati:“Mfite ihembe narazwe na Data ryitwa Ruhazi rwa Nkwakuzi, ni ryo ricyura abagore, ibyo nkubwira ni ukuri, nk’umugore wahukanye agiye, umuntu akaza nka hano akambwira ati:” Ndashaka ko agaruka” iyo maze kurikoraho, niyo yaba ari koza ibyombo arabita akirukanka agaruka, nibyo bita ubuvuzi gakondo bitari ugupfundikanya”.

Ngaba abagore banjye, bari aha bose barebe, nta na Perezida wabatunga” uretse ko n’utari Perezida uyu si umuco tumenyereye hano mu Rwanda, Itegeko Nshinga ryemera umugore umwe.

Ati “Nafashe uruyuzi [uraruzi?] ni uko ndaruhina, nti ”Uko nduhinnye, subira iyo wavuye” ni uko nawe aza yirukanka, hari abagabo bagira abagore babananiye ngo sinzataha, iyo baje aha, mpita nkuraho ubuzire nkamugarura”

Uwanyirigira Jeanne d’Arc, aracuruza, ni njye wamuhaye igishoro, bigeze aho arisaza ngo ndi umupfumu, ngo nzazana abandi, ni uko arigendera, ndamwihorera, nagiye kumva yagarutse ahamagara bagenzi be ngo “Nageze mu rugo mu mubwire angabanyirize” ni inkoni nyine ndahana”

Uwanyirigira Jeanne d’Arc Ati “Naribwiye nti ko ubundi afite abandi bagore, uwafata udufaranga nkigendera, nkamureka akagumana abo afite? negeranya amafaranga ndigendera atabizi, ampamagaye Telephone ndayizimya, anyandikira SMS arambwira ngo “ubwo uribwira rero ngo ibyo wajyanye wagiye? Ngo uribwira ngo ndaza kukureba? Urigarura” mbonye SMS nahise nibwiriza ntega iyihuse n’amafaranga yose ntawe nari nahayeho na rimwe, numvaga hari ibintu biri ku nkubita nabuze amahoro”

Salongo ashimangira ko afite umuti, ko abagore be na bo babizi, Umugore mukuru umeze nk’umuvugizi wabo ati “umugabo hari umunsi umwe adutekera nyuma y’iminsi 90, agakaranga, akarura akaduha tukarira hamwe, uwo munsi niwe uba awuzi twe tubona abitubwira, n’ibyo ateka aba yabizanye, ntituzi impamvu imutera kubikora gutyo, uwo munsi ntituzi impamvu yawo".

Salongo Ati “Aba bagore banjye mbasangiza ku munsi wa 91, mba ngirango bagire ururimi rumwe, ntushobora kugira abagore bangana gutya, nta muti urimo ntibishoboka, nabo babyumve rwose, ubu ndi kubura bane, kandi mbivuga bumva, mbere yo kumuzana, ndanabajyana nkamubereka, ubu hari uwo naberetse nzazana muri Nzeli”

Uwimana Francine, umugore yazanye bwa Kabiri, avuga ko baherekeza Salongo iyo agiye kuzana undi mugore, Ati “Natwe niko twaje, wisanga wamukurikiye, hatarimo imiti n’uku kuguma hano umenya bitashoboka, hano ntawe ugira amahane, n’uwayagiraga yaratuje”

Salongo avuga ko imiti yayikuye Uganda, ati “Nta muvuzi gakondo hano mu Rwanda urakora ibyo nkora, reba aba bagore, abandi babazana kubera imitungo, njye ntayo ngira myinshi, ni uko nagiye Uganda data arabindaga.

Nibyo bimpa imbaraga, ibyo mbatungisha mbikura mu mafaranga nkorera, abo ngikodeshereza ni batatu, abandi bane narabubakiye, nahoze ndi umusirikare, mfite inzu Perezida wa Repubulika yampaye I Kigali, n’abandi nzabubakira, dufite abana 17, twese hamwe turi abantu 21”

Umugore azazana muri Nzeri, ni uwa munani, ko niyuzuza 11 azarekera aho, ngo ni amasezerano yagiranye n’uwitwa Jajya Munyoli wamuhaye imiti, akamubwira ko kugira ngo azatuze ko agomba kuzana abo bagore ko aribyo agenderaho.


Nubwo Salongo Mayanjya amaze kurongora abagore 7, ngo arateganya kongeraho 4 bakaba 11, ibyo avuga ko yabitegetswe n’umupfumu we

Kwa Barafinda baravuza impundu ariko zicagase, ubuzima bwa Barafinda n’andi makuru menshi k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo