Musanze: Uwari Gitifu wa Cyuve azaburanishwa n’Urwisumbuye

Urukiko Rukuru Urugereko rwa Musanze rwategetse ko urubanza rw’uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Sebashotsi Gasasira Jean Paul na bagenzi be, ruburanishirizwa mu Rukiko Rwisumbuye rwa Musanze, rutesha agaciro imyanzuro y’Urukiko Rwisumbuye, rwari rwategetse ko rwoherezwa mu Rukiko rw’Ibanze.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 06 Ukwakira 2020 saa kumi, nibwo uyu mwanzuro w’Urukiko wasomwe aho icyumba cy’iburanisha cyari cyuzuye abari baje kumva imyanzuro, abandi batari bake bakurikiraniraga hanze, mu gihe abaregwa bose batigeze bagezwa imbere y’urukiko.

Ku wa 16 Nzeri 2020, nibwo haburanwaga ubujurire aho Ubushinjacyaha bwagaragazaga ko butishimiye imyanzuro y’Urukiko Rwisumbuye rwari rwategetse ko Sebashotsi na bagenzi be baregwa gukubita no gukomeretsa Nyirangaruye Clarisse na Manishimwe Jean Baptiste, urubanza rwabo rwoherezwa mu Rukiko rw’Ibanze rwa Muhoza, bakavuga ko Urukiko Rwisumbuye rwiyambuye ububasha.

Ni mu gihe abaregwa bo bagaragazaga ko bishimiye imyanzuro yafashwe n’urukiko rwisumbuye yo kohereza urubanza rwabo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Muhoza, banasaba Urukiko Rukuru kuzasuzuma neza iyi myanzuro bakabona ko ifite ishingiro.

Nyuma y’uko Urukiko Rukuru Urugereko rwa Musanze rwiherereye rugasuzuma ubusabe bw’impande zombi, rwagaragaje ko ubujurire bw’ubushinjacyaha bwasabaga ko uru rubanza rukomeza kuburanishirizwa mu Rukiko Rwisumbuye rwa Musanze bufite ishingiro, rutegeka ko urubanza ruzaburanishirizwa mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhoza.

Sebashotsi na bagenzi be baregwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa abaturage cyakozwe tariki ya 13 Gicurasi 2020 mu gihe batawe muri yombi ku itariki ya 14 Gicurasi 2020.


Uwari Gitifu wa Cyuve, Sebashotsi Gasasira Jean Paul na bagenzi be batawe muri yombi nyuma yuko bagaragaye bahondagura abaturage

Umupfumu amennye amabanga y’ukuntu ngo ashika abantu n’uko ari gufasha Abapasiteri, urabyiyumvira byose uko byakabaye muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo