Musanze: Umuvuduko udasanzwe w’iterambere weguje abayobozi 31

Abayobozi 31 b’utugari dutandukanye two mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru n’ababungirije bashinzwe ubukungu n’iterambere ry’abaturage beretswe umuvuduko w’iterambere ry’akarere babona batajyana nawo bahitamo kwegura ku mirimo yabo.

Kuri uyu wa 24 Gashyantare 2020, ni bwo aba bayobozi b’utugari beguye nyuma y’inama yaguye y’abayobozi b’Akarere yigaga ku mikorere, imikoranire n’imyitwarire mu kazi bashinzwe .

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yabwiye abanyamakuru ati “Hakozwe inama y’abagitifu b’utugari n’ababungirije bashinzwe iterambere, ivuga ku mikorere kugira ngo tugere ku iterambere ry’abaturage cyane ko twese aricyo dushinzwe. Aha baneretswe umuvuduko ukenewe kugira ngo babashe kugera ku cyerekezo 2050, nyuma y’uko hari bamwe basanze batazabishobora, bahisemo kwegura ku mirimo yabo.”

Aba bayobozi 31 beguye ku mirimo barimo ba gitifu 15, mu gihe ababungurije bashinzwe iterambere ry’abaturage ari 16.

Byari amarira n’agahinda gusa mu gusezera kuri Kizito Mihigo mu rugo rw’umubyeyi we, Diane Rwigara yararuciye ararumira amaze kumusezeraho:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo