Musanze : Umuryago w’abantu 10 uratabaza  Perezida Kagame   nyuma yo gukurwa  mu byawo

Umuryango w’abantu 10 wo mu Mudugudu wa Susa mu Kagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Mukoza mu Karere ka Musanze umaze igihe ukuwe mu byawo, uravuga ko ubu hasigaye imbaraga za Perezida Kagame Paul n’Imana kuko ari bo bawurengera.

Uyu muryango umaze iminsi usembera mu baturanyi kuko wukuwe mu mitungo yawo irimo inzu ebyiri babagamo, tariki 16 Werurwe 2021.

Kajyambere Silas ari na we mukuru w’uyu muryango, yagurishije kimwe mu gice cy’isambu muri 2013 n’uwitwa Manene Ladislas na we nyuma muri 2015 aza kugurisha n’uwitwa Igitangaza Anne Marie ariko mu izina ry’umuzungu w’Umuholandi witwa Hendrik.

Nyuma ngo uyu muzungu yababujije epfo na ruguru ababwira ko ubutaka bwos batuyemo ari ubwe bigera n’aho haje abahesha b’inkiko babakora no mu gice bari batuyemo.

Bavuga ko uriya munyamahanga yagiye gukoresha ihinduza ry’ibyangombwa by’ubutaka, akabara ubutaka bwose burimo n’ubwari bwasigaranywe n’uriya muryango mu gihe bari kubara ubwe ubundi ubwa bariya bugasigara.

Bavuga ko hagombaga kuba ibyitwa Subdivision kugira ngo ubutakwa bwahoranywe n’umuntu umwe ariko bukaba burimo abarenze umwe, buri wese yandikwe ku bwe.

Ngo iki gikorwa nticyabaye ahubwo uriya muzungu yagiye kubaruza, avuga ko buriya butaka bwose butarimo n’ubwo yaguze, bwose ari ubwe.

Nyuma haje no kubamo ibibazo ubwo uriya witwa Igitangaza Anne Marie wari umugore w’uriya Muholandi baje gutandukana bakitabaza inkiko kugira ngo bagabane imitungo ariko umuzungu akaza kwegukaa buriya butaka.

Uyu muzungu yakomeje kujya mu buyobozi avuga ko ubutaka bwose ari ubwe ndetse muri Werurwe 2019 uriya muryango ukamenyeshwa ko uzava muri ubwo butaka.

Abahesha b’inkiko bagiye basaba uyu muryango kuva muri buriya butaka ariko ntibabikore kuko bumvaga ari akarengane biza kugera ubwo bakurwagamo ku ngufu tariki 16 Werurwe 2021.

Bavuga ko ubu babona ntawundi wabarenganura uretse Imana na Perezida Paul Kagame.

Ivomo : Bwiza





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Xxx Kuya 29-03-2021

Ese nibarize ba nyakubahwa mutuyoboye uru nirwo Rwanda mutwifuriza muhora muturirimbira rwo guhora duhunga turi mu gihugu kndi nta masasu twumva??