Musanze: Umurambo w’umwana wabonetse ureremba mu mazi nyuma y’iminsi itatu abuze

Kuri iki cyumweru ahagana saa saba z’amanywa ni bwo habonetse umurambo w’umwana ureremba hejuru y’amazi, nyuma y’iminsi itatu arohamye mu kizenga giherereye mu Mudugudu wa Kavumu mu Kagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza ho mu Karere ka Musanze.

Ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 18/06/2020 ahagana saa munani z’amanywa, ni bwo umwana w’umuhungu wigaga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye yarohamye muri icyo kizenga cy’amazi .

Abaturage TV na Radio One dukesha iyi nkuru yasanze aho ibi byabereye bavuga ko abantu bari hafi bagerageje gutabara uwo mwana akirohama ariko bakananirwa kubera imiterere y’icyo kizenga bemeza ko ari kirekire kandi kikabamo isayo n’amabuye hasi.

Inkomoko y’icyo kizenga ngo ni ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye bwahakorewe ahagana mu 2008 n’ikigo cyubaka imihanda kitwa “STRABAG”, cyahacukuye kigasiga harangaye nyuma hakaza kuzuramo amazi, yabaye nk’ikiyaga abana bakunze kuza kogamo bikaviramo bamwe kurohama.

Kuba icyo cyobo ngo ari kirekire kandi munsi kikaba kigiye kirimo amabuye n’isayo ni byo bituma umuntu uguyemo kumutabara bitoroha, bigasaba abafite ubuhanga budasanzwe mu kwinjira mu mazi, iyi niyo mpamvu kuwa gatanu, hari hitabajwe ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi ngo rishake uko ryakuramo umurambo w’uwo mwana wari waraye mu mazi, nyamara nabo bakananirwa batawubonye.

Nyuma y’uko umurambo w’uwo mwana umaze iminsi ibiri mu mazi batarabasha kuwukuramo, abaturage basabye ko hakwitabazwa ishami ry’ingabo z’u Rwanda zirwanira mu mazi zizwi nka “Marine” kuko n’ubundi ngo ari bo basanzwe biyambazwa iyo habaye ibyago nk’ibi,ariko abo baturage ntibahise bahabwa igisubizo kibemerera ubwo bufasha.

Nyuma y’iminsi itatu arohamye, kuri iki cyumweru tariki ya 22 Kamena 2020 abaturage babonye umurambo w’uwo mwana ureremba hejuru y’amazi ni ko guhamagara abapolisi baraza bawukuramo.

Uyu mwana waguyemo kuri iyi nshuro si we wa mbere urohamye muri icyo kizenga dore ko abahaturiye bivugira ko kimaze guhitana abantu bane mu myaka irenga 10 kihamaze, ari na yo mpamvu ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwavuze ko bugiye kuhashyira uburinzi buhoraho bubuza abana kuhegera mu gihe hagishakishwa umuti urambye.

Ishyaka rya DALFA-UMURINZI rya Ingabire Victoire ngo ryiteguye gukora ibishoboka byose, ngo rizanahatana mu matora ya Perezida ari imbere, n’ibindi byinshi tutavuze urabyiyumvira muri iyi Video utapfa gusanga ahandi umuvugizi w’iri shyaka abisobanura neza:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo