Musanze: Umunsi w’Umurimo waranzwe no gusohokana no gusabana ku bashakanye

Mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo uba tariki ya 01 Gicurasi buri mwaka, abakozi bakorera muri Komisiyo y’Ingo muri Diyosezi ya Ruhengeri bari kumwe n’abo bashakanye basohokanye, baranasabana.

Bahamya ko umunsi w’umurimo ukwiye kuba uwo kwishimira umusaruro bagezeho no gukomeza intego yo kudakorera ku gitugu. Uyu munsi bawizihirije mu Karere ka Rubavu ku Kigufi. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka y’Umunsi w’Umurimo igira iti “Umurimo unoze, umusemburo w’iterambere rirambye.”

Mu butumwa yagejeje ku bakozi mu gitambo cya Misa,Umuyobozi wa Komisiyo y’Ingo muri Diyosezi ya Ruhengeri, Padiri Achille BAWE yabahamagariye guharanira kurangwa n’urukundo, ubuvandimwe n’ubwitange mu kazi bakora. Yabibukije ko bwakwiye gukora bazirikana ko bakorera Nyagasani badakorera abantu.

Ati “Icyo mukoze cyose, mujye mugikora mwimazeyo nk’abakorera Nyagasani atari ugukorera abantu, muzirikana ko muzahembwa na Nyagasani umurage yageneye abe. Nyagasani Kristu ni We mukorera (Kol 3, 23-24) ”.

Yagarutse ku kamaro ko kwizihiza umunsi w’umurimo, atangaza ko ari umunsi w’agaciro ku bakozi n’abakoresha bibafasha kwicara hamwe bagasabana, bakaganira, bakishimira umusaruro bagezeho, bagafatira hamwe n’ingamba zateza imbere ubutumwa bakora.

Yashimiye abakozi urukundo n’umurava bagaragaza mu butumwa bwabo, abizeza ubuvugizi bwo kubongerera ubushobozi bubafasha kunoza ubutumwa n’inshingano bahamagarirwa kuzuza muri iyo Komisiyo

Mu izina ry’abakozi, Maniragaba Clémentine yatangaje icyo uyu munsi ubamariye, agaragaza ko ari umunsi ubafasha kwishimira ubutumwa bakora, kwibonanamo nk’abasangiye ubutumwa, kwishimira ko ari abavandimwe no gushumangira intego bihaye yo gukora neza nta gukorera ku gitugu. Yashimye amahirwe anyuranye bahabwa na Komisiyo y’Ingo arimo guhabwa imyiherero n’ibindi bibafasha mu butumwa.

Yashimiye kandi umuyozozi wa Komisiyo ya Diyosezi ya Ruhengeri Ishinzwe Ingo ubaba hafi mu butumwa bunyuranye bakora. Yamushimiye kandi ko bamwibonamo nk’umukoresha wabo, yagize ati, “Umuyobozi w’ikigo ntakwiye kuba umutware utegerwa ahubwo akwiye kuba umuyobozi mwiza wegera ukamubwira ibyo wifuza bigamije iterambere.

Yamusabye gukomeza kubaba hafi hagamijwe kunoza umurimo no kugera ku byishimo biva mu murimo. Yamwijeje gukomeza guharanira ko ibikorwa by’iyi Komisiyo bitera imbere, bigatanga umusaruro mwiza kandi unoze binyuze mu kwitangira ubutumwa bakora nk’abakorera Nyagasani Yezu.

Uwari uhagarariye abashakanye n’abakorera muri iyi Komisiyo y’Ingo yagaragaje ko bishimiye kwizihiza uyu munsi w’umurimo bari kumwe n’abo bashakanye agira ati "Uyu munsi ni umunsi w’umurimo, tuzirikana ibyo dukora n’umusaruro uvamo, ikivuye mu maboko yawe, kuko dukwiye gukunda umurimo. Buri mwaka tugashimishwa n’umusaruro twakuyemo. Umusaruro usangiye n’umuryango urashimisha kuko ntabwo uba wararumbije. Umurimo ni umurimo! Dukwiye kuwukunda mu mibereho yacu ya buri munsi kuko niwo udufasha kugera ku byo twifuza. Nta muntu wakoze ngo aburare! Ahubwo arakora agatera imbere , agateza imberere umuryango we n’igihugu muri rusange bityo umurimo unoze ukaba umusemburo w’iterambere rirambye".

Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo ufite inkomoko ku myigaragambyo y’abakozi bakoraga amasaha menshi ku munsi, igwamo abantu bahirimbaniraga uburenganzira bw’abakozi. Hari ku itariki ya mbere Gicurasi 1886, muri Amerika, umujyi wa Shikago, agace ka Haymarket mu ruganda rwa Mc Cormick. Mu bihugu byateye imbere mu by’inganda bakoraga amasaha icumi kugera kuri cumi n’ane ari yo mpamvu muri iyo myigaragambyo bifuzaga ko bajya bakora amasaha umunani ku munsi.

Mu mwaka w’1955, Kiliziya Gatolika yaje guharira uyu munsi wa Mutagatifu Yozefu urugero rw’abakozi, umugabo wa Bikira Mariya wabyaye Yezu, kuko Kiliziya ifata Yozefu nk’uhagarariye abakozi n’abanyabukorikori.

Yozefu we yari umubaji. Papa Piyo wa XII washyizeho uyu munsi yifuzaga ko umurimo uhinduka koko mukristu. Papa Lewo XIII mu mwaka w’1889 nibwo yagize Yozefu Mutagatifu umurinzi w’ababyeyi n’abakozi kugira ngo ababere umuvugizi n’umurinzi.

PNG - 1.5 Mb
Imiryango imwe n’imwe yarasohokanye iranasabana

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo