Musanze:Umugabo yafashwe apakiye mu modoka imifuka 17 ya Blue Sky

Polisi mu karere ka Musanze; biturutse ku makuru yahawe na bamwe mu bahatuye, yafashe umugabo witwa Gaseminari Jacques apakiye imifuka 17 y’inzoga itemewe mu Rwanda yitwa Blue Sky mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux ifite nimero ziyiranga (Pulake) RAC 349T.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko uyu mugabo w’imyaka 40 y’amavuko yafatiwe mu kagari ka Rubindi, mu murenge wa Gataraga.

Ku bijyanye n’uburyo yafashwe, CIP Twizeyimana yabisobanuye agira ati,"Polisi yamenye ko apakiye mu modoka inzoga zitemewe mu Rwanda; kandi ko arimo kwerekeza mu karere ka Rubavu aturutse i Cyanika, muri Burera. Ageze mu kagari ka Rubindi, Polisi yaramuhagaritse, yanga guhagarara; ahubwo ashaka kugonga Abapolisi bamuhagaritse, baramwitaza ntiyabagonga."

CIP Twizeyimana yakomeje asobanura uko byagenze agira ati,"Amaze gucaho, Polisi yaramukurikiye; maze kubera igihunga cy’uko agiye gufatwa, imodoka isa nitaye umuhanda, uruziga rw’imbere rufatwa mu muyoboro w’amazi w’impande y’umuhanda. Akiva mu modoka agira ngo acike, Polisi yahise imugeraho iramufata; babiri bari hamwe na we baracika; ahita ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzcyaha (RIB)."

Yavuze ko abinjiza mu Rwanda inzoga zibuzanyijwe mu gihugu bazikura muri bimwe mu bihugu byo muri aka karere bihana imbibi n’U Rwanda.

CIP Twizeyimana yagize ati,"Polisi ntihwema gukangurira Umuryango nyarwanda kwirinda kwishora mu biyobyabwenge igaragaza ingaruka zo kubicuruza no kubinywa; ariko kugeza na n’ubu haracyari ababikora. Abashyira imbere inyungu bakura mu kubicuruza bakirengagiza ingaruka bigira ku babinywa bamenye ko inzego za Leta zahagurukiye kubarwanya. Baragirwa inama yo kubireka, bakore ibindi byemewe n’amategeko."

Yavuze ko umuntu uhamwe no kwishora mu biyobyabwenge afungwa, kandi agacibwa n’ihazabu; naho ibiyobyabwenge byafashwe bigatwikwa, ibindi bikamenwa; kandi ko ababinywa babangamira abo mu miryango yabo ndetse n’abandi; bityo asaba buri wese kubyirinda no kuba Umufatanyabikorwa mu kurwanya iyinjizwa ryabyo mu gihugu n’icuruzwa ryabyo atungira Polisi agatoki ababikora.

Ku bijyanye n’ibihano bihabwa uwishora mu biyobyabwenge, CIP Twizeyimana yavuze ko kwinjiza no kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko bihanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 y’Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yashimye abatanze amakuru yatumye Gaseminari afatanwa iyo mifuka 17 ya Blue Sky; asaba abayituye kwirinda ibyaha aho biva bikagera.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo