Close MORE NEWS Musanze: RIB ifunze umugabo ushinjwa gukubita no gukomeretsa DASSO UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 27-03-2020 saa 09:28' whatsapp Facebook Umugabo witwa Maniriho Jean Damascene afungiye kuri station ya RIB iherereye mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Muhoza nyuma yo gushinjwa icyaha cyo gukubita umukozi w’Urwego rwunganira Akarere mu by’umutekano ruzwi nka DASSO akamukomeretsa. Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Mme Marie Michelle Umuhoza, yatangaje ko ufunzwe yitwa Maniriho akaba akurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa. Umuhoza yagize ati ” Akurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, ubugenzacyaha bwatangiye gukora iperereza ku byaha ashinjwa.” Ku mugoroba wo ku itariki 25 Gashyantare 2020 ni bwo umukozi w’urwego DASSO witwa Maniriho Martin yakubitiwe ahitwa ku Ngagi, mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, bikarangira akomeretse mu mutwe. Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Alexis Rugigana, yabwiye itangazamakuru ko Maniriho yakubiswe ubwo yasabaga abaturage bari bateraniye aho mu gasantere k’ubucuruzi ka Ngagi aho kujya mu ngo zabo bijyanye n’ingamba za Leta y’u Rwanda z’uko abaturage basabwa kuba mu ngo zabo mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Coronavirus. Mu gihe ubugenzacyaha bwasanga Maniriho yaragize uruhare mu gukubita no gukomeretsa uriya mukozi wa DASSO, bwamushyikiriza ubushinjacyaha, yahamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa agahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 000 FRW ariko atarenze 1 000 000 Frw. Ni igihano kigaragara mu ngingo ya 121 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, iteganya ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha. Ubusesenguzi bw’umunyamakuru ku bitekerezo byatanzwe na Bamporiki Edouard na Olivier Nduhungirehe bavuga ko ADEPR itari ikwiriye guturisha muri iki gihe Isi n’u Rwanda bahanganye n’icyorezo cya COVID-19: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Musanze: RIB ifunze umugabo ushinjwa gukubita no gukomeretsa DASSO UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 27-03-2020 saa 09:28' whatsapp Facebook Umugabo witwa Maniriho Jean Damascene afungiye kuri station ya RIB iherereye mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Muhoza nyuma yo gushinjwa icyaha cyo gukubita umukozi w’Urwego rwunganira Akarere mu by’umutekano ruzwi nka DASSO akamukomeretsa. Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Mme Marie Michelle Umuhoza, yatangaje ko ufunzwe yitwa Maniriho akaba akurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa. Umuhoza yagize ati ” Akurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, ubugenzacyaha bwatangiye gukora iperereza ku byaha ashinjwa.” Ku mugoroba wo ku itariki 25 Gashyantare 2020 ni bwo umukozi w’urwego DASSO witwa Maniriho Martin yakubitiwe ahitwa ku Ngagi, mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, bikarangira akomeretse mu mutwe. Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Alexis Rugigana, yabwiye itangazamakuru ko Maniriho yakubiswe ubwo yasabaga abaturage bari bateraniye aho mu gasantere k’ubucuruzi ka Ngagi aho kujya mu ngo zabo bijyanye n’ingamba za Leta y’u Rwanda z’uko abaturage basabwa kuba mu ngo zabo mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Coronavirus. Mu gihe ubugenzacyaha bwasanga Maniriho yaragize uruhare mu gukubita no gukomeretsa uriya mukozi wa DASSO, bwamushyikiriza ubushinjacyaha, yahamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa agahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 000 FRW ariko atarenze 1 000 000 Frw. Ni igihano kigaragara mu ngingo ya 121 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, iteganya ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha. Ubusesenguzi bw’umunyamakuru ku bitekerezo byatanzwe na Bamporiki Edouard na Olivier Nduhungirehe bavuga ko ADEPR itari ikwiriye guturisha muri iki gihe Isi n’u Rwanda bahanganye n’icyorezo cya COVID-19: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu