Musanze: Gitifu aravugwaho gutuma ’umusekirite’ akomereka ndetse agata ubwenge

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo mu Karere ka Musanze witwa Aimable Nsengimana aravugwaho kugira uruhare mu gutuma umwe mu barinda umutekano (umusekirite) ku ruganda rukora inzoga yitwa Mera Neza ruri mu kagari ka Gisesero, akomereka cyane ubu akaba mu bitaro i Musanze. Uyu musekirite akaba yitwa Fidel.

Amakuru amwe avuga ko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo Bwana Aimable Nsengimana yageze ku ruganda rwa Mera Neza asanga umwe mu bashinzwe kuharinda yanze ko abakorera urwego rwa DASSO binjira ngo barebe uko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yubahirizwa.

Bivugwa ko yategetse ko bamushyira muri ‘boot y’imodoka’ ageze mu mugi irifungura agwa muri kaburimbo.

Ababivuga bemeza ko uyu mugabo ushinzwe umutekano ‘bamushyize muri boot aboshye’ nkuko UMUSEKE dukesha iyi nkuru babivuga.

Uku kugwa muri kaburimbo ngo kwatumye aremba ubu ari mu bitaro bya Musanze.

Andi makuru iki kinyamakuru kivuga cyahawe n’umuntu uturiye aho ruriya ruganda ruherereye, utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko uriya mukozi ushinzwe umutekano yatwawe imbere mu modoka ya Gitifu ageze imbere ahitamo kuyifungura arasimbuka ashaka gutoroka arakomereka.

Ati “Mu by’ukuri abantu bari kubikabiriza. None se koko wafata umugabo ukuze ukamushyira muri boot? Icyabaye ni uko yari ari mu modoka imbere akaza gusimbuka ashaka gucika agakomereka.”

UMUBAVU twashatse kumenya icyo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo Bwana Aimable Nsengimana avuga ku bimuvugwaho, ariko ntibyadukundira.

Gusa biravugwa ko uyu Aimable Nsengimana yahoze ayobora umwe mu mirenge ya Nyabihu.


Uyu musekirite witwa Fidel bamujyanye kwa muganga yataye ubwenge

Madamu Ingabire Victoire, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda abwije ukuri Inteko, avuga n’aho abona u Rwanda rugeze muri Demokarasi n’amanota yaruha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo