Musanze : Batunguwe no kugera muri gare ya Musanze bagasanga aberekeza Kigali igiciro cy’urugendo kirenze kwikuba kabiri ! Basubika ingendo

Abagenzi bategera imodoka muri Gare ya Musanze berekeza I Kigali baravuga ko bazindutse bagiye mu rugendo bagera muri gare bagatungurwa no gusanga igiciro cya Musanze- Kigali cyikubwe kabiri, bigatuma abadafite amafaranga menshi basubirayo. Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe ubwikorezi n’imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro, RURA, buravuga ko bugiye gukurikirana iki kibazo. Icyakora bugasaba aba baturage kutishura amafaranga arenze asanzwe, ahubwo bagatanga amakuru kugirango ababikoze bahanwe.

Abagenzi bavuga ko bahuye n’iki kibazo cy’ubwikube bw’amafaranga y’urugendo Kigali-Musanze, ni abari baturutse hirya no hino baje gutegera imodoka muri iyi gare ya Musanze. Bavuga ko bari baraje kubana n’imiryango yabo mu bihe bya guma mu rugo, kuko abenshi bari barahagaritse imirimo yabo.

Benshi muri bo urugendo rwabo rwagarukiye aho kuko batunguwe no gusanga imodoka Musanze-Kigali igiciro cyikubye kabiri kuburyo benshi byageze I saa sita bakicyaye muri gare. Umwe yabwiye Isango Star ko ” umugenzi bamucyaga 4 000F ariko batabariyemo n’imizigo afite. Ubusanzwe kujya Kigali byari 1750F.”

Undi ati ” nahageze saa mbili ! Mbega twakatishije amatike ageze aho arabura nuko abakatishije mbere baragenda. Natwe dusigara hano dutegereje izindi modoka.” “ kandi noneho kuva hariya mu Cyanika kugera hani I Musanze, ticket byari ibisanzwe, twatunguwe no kugera hano tugasanga bari kuduca 4 000F kugera I Nyabugogo. Nayivuyemo kubera ko numvishe ari menshi ntayo mfite.”

Ni ikibazo bahuye nacyo kandi kibagiraho ingaruka zirimo no kuba bafite impungenge z’uko bari no kwica amasaha yagenwe, abandi gahunda bari batezeho inyungu zigapfiramo. Aba bavuga ko inzego zibishinzwe kubafasha.

Umwe yagize ati ” Ubundi ingaruka ni kwa kundi uba urakora urugendo rurerure noneho ugasanga baragufatira mu nzira bakamufunga cyangwa se akaba yahura n’ibindi bibazo kuko yavuye I Musanze bukeye. Dukeneye ubuvugizi kur’izi modoka zitari amajanse( agance) kuko zirimo zirahenda abagenzi kandi hari igihe abaturage baba bafite mafaranga makeya.”

Undi ati : ”Impungenge dufite ni aya matike kuko nta kundi ni ugusubira mu rugo. Kuko narindi kwerekeza mu Bugesera…”

Icyakora umuyobozi ushinzwe ku genzura serivice zo gutwara abantu mu kigo gishinzwe ubwikorezi n’imirimo imwe n’imwe ifitiye igihungu akamaro, RURA, avuga ko agiye kuvugana kuvugana nabayobora abarekosha izi modoka maze abari kwishuza igiciro cy’inyuranye n’icyashizweho bahanwa. RURA kandi inasaba abaturage kutemera kwishura amafaranga y’ikirenga ahubwo bagatanga amakuru kugira ngo byorohe kubakurikirana.

Yagize ati ” Reka tuvugane na kampani vuba, ikibazo tugikurikirane. Ariko rwose ntihagire uwishyura amafaranga arenze ayagenwe. Imodoka ica amafaranga atarateganyijwe, turayica ibihano kuko ibiciro bishyirwaho na RURA. Ubwobaca amafaranga arenga ayasanzwe, aduhe puraki y’imodoka arimo nuko tubahane, kuko abo bantu nta kindi ntabwo bumva. Nta muntu ukwiye guhendw, abaturage badufashe baduhe amakuru ariko n’imodoka zisanzwe zirakora kandi igiciro ni cya kindi.”

Ubusanze abakoresha gare ya Musanze ni abaturuka hirya no hino mu ntara y’amajyaruguru no mu turere duhana imbibi nayo two mu ntara y’I burengerazuba nk’akarere ka Nyabihu na Ngororero. Bavuga ko uretse Musaze- Kigali, aho baturutse ibiciro bitigeze bihinduka.

Isango Star





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
chantaluwera609@gmail.com Kuya 4-08-2021

arikose nibajye musanze mukamira burebere naho yarikubye 3ubuse wakwanga kuyatanga ukarara munzira?

chantaluwera609@gmail.com Kuya 4-08-2021

arikose nibajye musanze mukamira burebere naho yarikubye 3ubuse wakwanga kuyatanga ukarara munzira?