Musanze: Abitwaza intwaro gakondo  bamereye nabi abaturaye

Bamwe mu batuye mu Mirenge ya Nkotsi na Muko y’ Akarere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru bahangayikishijwe n’abajura bitwaza intwaro gakondo bagategera abantu mu nzira,bakabambura ibyabo, bagasaba ko muri ako gace hakazwa umutekano.

Umwe yagize ati “Muri uyu mudugudu hari ikintu cyo gutera catch gikabije cyane [avuga gutegera mu nzira] .Umusaza arataha akumva baramufashe ingoto .Guhera saa kumi nta muntu uba uri kugenda mu mudugudu.”

Undi yagize ati “Iki kibazo kirahangayikishije kuko iyo ibyo byahuriye kugasantere nta muyobozi uryama nta n’umuturage uryama kuko aba avuga ati barambomorera inzu.”

Hari uvuga ko muri iyo Mirenge hakazwa umutekano kuko bikomje gufata indi ntera.

Yagize ati “Inzego zishinzwe umutekano zikaze umutekano kuko hari umuvandimwe bategeye mu nzira kandi hari saa kumi n’ebyiri bamwambura telefoni, yihaye ibyo gutabaza bamukanze mu ngoto yagiye ari kuva amaraso.”

Ibi kandi biremezwa n’Ushinzwe inkeragutabara mu Murenge wa Muko,Nduhira Mathieu yavuze ko asanga ikibazo kimaze kubarenga agasaba ko bahazana Sitasiyo ya Polisi.

Ati “Bimaze kuturenga aho batangira aba Polisi bajya kwigurishiriza imyaka bakabambura,abandi bakaza mu isantere bagateza imidugararo .Ahubwo banafite n’ibyuma banagendana ku buryo turi gusaba Polisi kubera ko ibyo bihazi byanze guhinduka.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru,Nyirarugero Dancile, yasabye abaturage kugira uruhare mu kwicungira umutekano bakaza amarondo mu gihe hataragezwa Sitasiyo ya Polisi .

Yagize ati “Nitwe dukwiye kwicungira umutekano nkuko mukora irondo, nawe utuye mu mudugudu , nawe utuye mu isibo mwicungiye umutakano ikibazo cyakemuka.”

JPEG - 205.2 kb

Abaturage bavuga ko bamerewe nabi n’abitwaza intwaro gakondo

Iyi mirenge hagaragaye abitwazwa intwaro gakondo bakambura abantu mu gihe hatarashira igihe nabwo mu Karere ka Rubavu havuzwe itsinda ry’urubyiruko rwiyita abuzukuru ba satani nabo bambbura abantu bitwaje intwaro gakondo.

Abaturage bo mu ntara zombi bagahuriza hamwe basaba ko mu duce batuyemo hakazwa umutekano.

Umuseke





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo