Close MORE NEWS Musanze: Abapadiri bahaniwe gusoma Misa mu bucucike batirinze COVID-19 UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 12-10-2020 saa 07:42' whatsapp Facebook Polisi y’u Rwanda ivuga ko abapadiri babiri bo muri Paruwasi ya Ruhengeri mu Majyaruguru y’u Rwanda ejo ku Cyumweru tariki ya 11 Ukwakira 2020 bahaniwe gusoma Misa banyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19. Abo bapadiri umwe ashinjwa gusomera Misa muri Katedrali nkuru ya Ruhengeri aho intebe igenewe kwicaraho abantu babiri hari hicayeho bane. Undi aregwa ko yasomeye Misa abari mu zabukuru muri Shapeli bicayemo ari benshi kandi batubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19, nk’uko Polisi ibivuga ku rubuga rwayo. Aba bapadiri ntacyo batangaje ku byo bashinjwa. Ibyo byamenyekanye nyuma yuko Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru ku Cyumweru ikoze igikorwa cyo kugenzura mu Turere twose twegereye Umujyi wa Musanze harimo Gakenke, Gicumbi na Burera ko amadini n’amatorero bikorera muri iyi Ntara byubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 mu gihe bari mu mihango y’amasengesho, isanga abapadiri 2 bishe aya mabwiriza. Muri iri genzura, Polisi yasanze muri Shapeli ya Kiliziya Gaturika Katederali ya Ruhengeri iherereye mu Karere ka Musanze harimo abasaza n’abakecuru bashyizwe ukwabo muri iyo Shapeli barimo guhabwa igitambo cya Misa na Padiri Nsengiyumva Felicien. Ni mu gihe hari irindi tsinda ryari muri Kiliziya nini risomerwa na Padiri mukuru wa Katederali ya Musanze, Padiri Ndagijimana Emmanuel. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita k’Ubuzima (OMS) rivuga ko akenshi abantu bakuze cyane bibasirwa n’icyorezo cya COVID-19. By’umwihariko abarengeje imyaka 60 y’amavuko cyangwa se abafite ibibazo by’ubuzima nk’imyanya y’ubuhumekero, umutima, diyabete n’izindi. Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, Assistant Commissioner of Police (ACP) Reverien Rugwizangoga yavuze ko mu nsengero zigera kuri 72 bagenzuye hariya kuri Katederali ya Ruhengeri niho honyine batari bubahirije amabwiriza yo kurwanya COVID-19. Abapadiri barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 bivugwa ko bahanwe hakurikijwe amabwiriza ahana abarenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19. Polisi ivuga ko izo nsengero zishobora gufungwa, nk’uko biteganywa n’amabwiriza yemereye insengero kongera gukora muri iki gihe cya Coronavirus. Mu Rwanda, insengero n’imisigiti byasubukuye ibikorwa mu kwezi kwa Karindwi, nyuma y’uko bifunzwe mu kwezi kwa Gatatu iki cyorezo kikigera mu Rwanda. Mu mabwiriza yashyizweho harimo ko; mu rusengero abantu bicara bahanye intera ya metero 2, gutura ’Cash’ birabujijwe, gukoranaho ntibyemewe, abana bari munsi y’imyaka 12 ntibemerewe. Leta yategetse ko urusengero rutazubahiriza ayo mabwiriza ruzafungwa. Polisi ntiyatangaje ibihano byahawe bariya bapadiri babiri bo muri Paruwasi ya Ruhengeri icyakora ibitangazamakuru byo mu Rwanda byanditse ko bombi baciwe amande ya Frw 40,000 yo kutubahiriza kwirinda COVID-19. Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yerekana ko mu kwezi gushize kwa cyenda gusa abantu barenga 25,000 bahaniwe kutambara/neza agapfukamunwa, abarenga 10,000 bo bahaniwe kudahana intera. Amategeko yo mu mujyi wa Kigali yo ateganya ibihano bigera ku mande ya 100,000Frw k’ukuriye urusengero no kurufunga mu gihe rwarenze ku mabwiriza yatanzwe. Kugeza ubu mu Rwanda abantu barenga 4,800 ni bo bamaze gutangazwa ko banduye Coronavirus, imaze kwica 31, nk’uko imibare ya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ibigaragaza. Polisi igaragaza ifoto y’abicaye mu bucucike basa n’abari mu rusengero Umukecuru yakubise umurambo inkoni 8 umuyobozi wa Polisi mu Murenge wa Huye n’abarimo Gitifu w’Akagari barebera none batawe muri yombi: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Gutaburura Mirimo,gufunga umubavu,guhagarika amashuri bitunguranye,abanyamakuru babitanzeho ibitekerezo amakuru Amafoto icyenda y’ibihe by’ingenzi mu butegetsi bwa Trump amakuru Umupolisikazi yerekanye amafoto agaragaza ubwiza bwe abasore bamusaba kubafata bagafungirwa aho akorera[AMAFOTO] amakuru Rwanda: Diporome z’abize muri kaminuza Gatolika y’u Rwanda n’iyo muri Uganda ntizemewe ku isoko amakuru ISESENGURA: Umurambo w’umukire Mirimo wataburuwe kugira ngo hapimwe DNA/ADN amakuru Umukobwa utarasomana n’umusore na rimwe yateguye amarushanwa yo gushaka ubimukorera amakuru Abasirikare bari ku rugo rwa Bobi Wine birukanye Ambasaderi wa Amerika amakuru Trump yarebye inkubiri y’inteko ishinga amategeko kuri TV amakuru Loni yatangaje ko Ibihugu 9 bya Afurika byatakaje uburenganzira bwo gutora NDANGIRA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN
Musanze: Abapadiri bahaniwe gusoma Misa mu bucucike batirinze COVID-19 UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 12-10-2020 saa 07:42' whatsapp Facebook Polisi y’u Rwanda ivuga ko abapadiri babiri bo muri Paruwasi ya Ruhengeri mu Majyaruguru y’u Rwanda ejo ku Cyumweru tariki ya 11 Ukwakira 2020 bahaniwe gusoma Misa banyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19. Abo bapadiri umwe ashinjwa gusomera Misa muri Katedrali nkuru ya Ruhengeri aho intebe igenewe kwicaraho abantu babiri hari hicayeho bane. Undi aregwa ko yasomeye Misa abari mu zabukuru muri Shapeli bicayemo ari benshi kandi batubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19, nk’uko Polisi ibivuga ku rubuga rwayo. Aba bapadiri ntacyo batangaje ku byo bashinjwa. Ibyo byamenyekanye nyuma yuko Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru ku Cyumweru ikoze igikorwa cyo kugenzura mu Turere twose twegereye Umujyi wa Musanze harimo Gakenke, Gicumbi na Burera ko amadini n’amatorero bikorera muri iyi Ntara byubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 mu gihe bari mu mihango y’amasengesho, isanga abapadiri 2 bishe aya mabwiriza. Muri iri genzura, Polisi yasanze muri Shapeli ya Kiliziya Gaturika Katederali ya Ruhengeri iherereye mu Karere ka Musanze harimo abasaza n’abakecuru bashyizwe ukwabo muri iyo Shapeli barimo guhabwa igitambo cya Misa na Padiri Nsengiyumva Felicien. Ni mu gihe hari irindi tsinda ryari muri Kiliziya nini risomerwa na Padiri mukuru wa Katederali ya Musanze, Padiri Ndagijimana Emmanuel. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita k’Ubuzima (OMS) rivuga ko akenshi abantu bakuze cyane bibasirwa n’icyorezo cya COVID-19. By’umwihariko abarengeje imyaka 60 y’amavuko cyangwa se abafite ibibazo by’ubuzima nk’imyanya y’ubuhumekero, umutima, diyabete n’izindi. Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, Assistant Commissioner of Police (ACP) Reverien Rugwizangoga yavuze ko mu nsengero zigera kuri 72 bagenzuye hariya kuri Katederali ya Ruhengeri niho honyine batari bubahirije amabwiriza yo kurwanya COVID-19. Abapadiri barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 bivugwa ko bahanwe hakurikijwe amabwiriza ahana abarenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19. Polisi ivuga ko izo nsengero zishobora gufungwa, nk’uko biteganywa n’amabwiriza yemereye insengero kongera gukora muri iki gihe cya Coronavirus. Mu Rwanda, insengero n’imisigiti byasubukuye ibikorwa mu kwezi kwa Karindwi, nyuma y’uko bifunzwe mu kwezi kwa Gatatu iki cyorezo kikigera mu Rwanda. Mu mabwiriza yashyizweho harimo ko; mu rusengero abantu bicara bahanye intera ya metero 2, gutura ’Cash’ birabujijwe, gukoranaho ntibyemewe, abana bari munsi y’imyaka 12 ntibemerewe. Leta yategetse ko urusengero rutazubahiriza ayo mabwiriza ruzafungwa. Polisi ntiyatangaje ibihano byahawe bariya bapadiri babiri bo muri Paruwasi ya Ruhengeri icyakora ibitangazamakuru byo mu Rwanda byanditse ko bombi baciwe amande ya Frw 40,000 yo kutubahiriza kwirinda COVID-19. Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yerekana ko mu kwezi gushize kwa cyenda gusa abantu barenga 25,000 bahaniwe kutambara/neza agapfukamunwa, abarenga 10,000 bo bahaniwe kudahana intera. Amategeko yo mu mujyi wa Kigali yo ateganya ibihano bigera ku mande ya 100,000Frw k’ukuriye urusengero no kurufunga mu gihe rwarenze ku mabwiriza yatanzwe. Kugeza ubu mu Rwanda abantu barenga 4,800 ni bo bamaze gutangazwa ko banduye Coronavirus, imaze kwica 31, nk’uko imibare ya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ibigaragaza. Polisi igaragaza ifoto y’abicaye mu bucucike basa n’abari mu rusengero Umukecuru yakubise umurambo inkoni 8 umuyobozi wa Polisi mu Murenge wa Huye n’abarimo Gitifu w’Akagari barebera none batawe muri yombi: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Gutaburura Mirimo,gufunga umubavu,guhagarika amashuri bitunguranye,abanyamakuru babitanzeho ibitekerezo amakuru Amafoto icyenda y’ibihe by’ingenzi mu butegetsi bwa Trump amakuru Umupolisikazi yerekanye amafoto agaragaza ubwiza bwe abasore bamusaba kubafata bagafungirwa aho akorera[AMAFOTO] amakuru Rwanda: Diporome z’abize muri kaminuza Gatolika y’u Rwanda n’iyo muri Uganda ntizemewe ku isoko amakuru ISESENGURA: Umurambo w’umukire Mirimo wataburuwe kugira ngo hapimwe DNA/ADN amakuru Umukobwa utarasomana n’umusore na rimwe yateguye amarushanwa yo gushaka ubimukorera amakuru Abasirikare bari ku rugo rwa Bobi Wine birukanye Ambasaderi wa Amerika amakuru Trump yarebye inkubiri y’inteko ishinga amategeko kuri TV amakuru Loni yatangaje ko Ibihugu 9 bya Afurika byatakaje uburenganzira bwo gutora NDANGIRA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN