Musanze: Abantu bataremenyekana batemye inka ibitsi bitwikirije ijoro

Abantu bataramenyekana bo mu mudugudu wa Gahama, Akagari ka Gakoro, Umurenge wa Gacaca, mu Karere ka Musanze, bitwikiriye ijoro batema ibitsi by’inka y’uwitwa Mugabo, ikaba itabasha guhaguruka.

Iriya nka yari yarayihawe muri Gahunda ya Gira Inka Munyarwanda.Ibi bikaba byamenyekanye ahagana saa saba z’ijoro(1h00am).

Umukozi mu murenge wa Gacaca ushinzwe ubworozi, Bwana Jean Marie Vianney Hakuzweyezu yavuze ko ahantu batemye iriya nka ari mu bitsi aho yifashisha ngo ihagarare.

Akomeza avuga ko amahirwe yo kugira ngo ibeho ari make kuko aho bayitemye ari ho hikorera ibilo byinshi bityo ko bidashoboka ko yadodwa ngo ibeho.

Yagize ati: “ Amahirwe yo kugira ngo ibeho ni make kuko aho yatemwe hayifatiye runini kugira ngo ihagarare, ishobore kurisha, kunywa cyangwa gukore ikindi icyo aricyo cyose.”

Hakuzweyezu avuga ko ubuyobozi butegereje ko abakozi b’Urwego rw’Ubugenzacyaha bahagera bagafata ibimenyetso by’ibanze baheraho mu iperereza hagamijwe gushakisha abagize uruhare mu gikorwa cyo gutema iriya mbyeyi yari imaze igihe gito icukije.

JPEG - 282.1 kb
Ibi byabereye mu Kagari ka Gokoro Umurenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze

YAMUKUBISE UMUGERI AHITA AMWICIRA UMWANA MU NDA || BIRAGUSABA KWIHANGANA KUKO NATWE BYATURENZE.

Source:Umuseke





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo