Musanze: Abagaragaye bahondagurwa n’abarimo Gitifu baregeye indishyi

Nyiringaruye Clarisse na Manishimwe Jean Baptiste bagaragaye mu mashusho bakubitwa mu buryo bwababaje benshi n’uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Sebashotsi Gasasira Jean Paul na bagenzi be, baje kuregera indishyi.

Uwari Gitifu wa Cyuve, Sebashotsi Gasasira Jean Paul na bagenzi be baregwa gukubita no gukomeretsa aba baturage ku buryo bubabaje, urubanza rwabo rukaba rwasubitswe.

Ni mu gihe kandi aba bari abayobozi, mu minsi ishize bari barekuwe ariko bahita bongera batabwa muri yombi n’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Kamena 2020, bongeye kwitaba Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze ariko Sebashotsi Gasasira Jean Paul we ntiyagaragaye mu rukiko ngo kuko arwaye.

Muri uru rubanza, uyu munsi hiyongereyemo uwitwa Maniriho Martin akaba ari DASSO na we wagaragaye mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragazaga bariya bari abayobozi bakubita abaturage.

Hiyongereyemo kandi Nyiringaruye Clarisse na musaza we Manishimwe Jean Baptiste bakubiswe na bariya bagabo.

Aba bakaba bakaba baje muri uru rubanza baregera indishyi, bahagarariwe na Me Munyarugero Gaspard.

Me Kamanzi Cyiza Benjamin wunganira Sebashotsi , yabwiye Urukiko ko umukiriya we arwariye muri Kasho aho afungiye akaba atabashije kwitaba Urukiko.

Ni ingingo yatewe utwatsi n’Ubushinjacyaha bwavuze ko niba uregwa arwaye bikwiye kugaragazwa na raporo ya muganga aho kubivuga mu magambo gusa.

Umushinjacyaha yavuze ko iyi myitwarire yo kunaniza ubutabera atari mishya kuri Sebashotsi kuko hari n’impapuro z’ihamagara yanze gushyiraho umukono bikaba bigaragaza ubushake bucye bwo kwitaba ubutabera.

Umushinjacyaha kandi yavuze ko iyi myitwarire idakwiye gutinza urubanza ahubwo ko Urukiko rwafata umwanzuro urubanza rugakomeza Sebashotsi adahari agafatwa nk’uwanze kwitaba Urukiko.

Me Kamanzi Cyiza Benjamin yabwiye Umucamanza ko umukiriya we atanze kwitaba urukiko kuko ashaka guhabwa ubutabera kuko na we biri mu nyungu ndetse ko “aho ari muri Kasho atabyishimiye.”

Abaregwa hamwe na Sebashotsi na bo basabye Urukiko ko baburana bari kumwe bose, bagasaba ko urubanza rwasubikwa rukazasubukurwa bose bitabye.

Maniriho Martin wiyongereye muri uru rubanza, na we yavugaga ko atiteguye kuburana kuko uyu munsi ari bwo yamenyeshejwe ko yitaba urukiko.

Urukiko rwashingiye ku mpamvu z’uko abaregwa bifuje kuburana bari kumwe na mugenzi wabo, ndetse na Maniriho Martin uregwa hamwe na bo akaba yagaragaje ko atiteguye kuburana, rwasubitse urubanza rwimurirwa tariki ya 29 Kamena 2020.


Nyirangaruye wagaragaye muri Video yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ahondagurwa n’abarimo Gitifu yaje kuregera indishyi muri uru rubanza

Kwa Barafinda baravuza impundu ariko zicagase, ubuzima bwa Barafinda n’andi makuru menshi k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo