RDC havutse umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda

Mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo muri Teritwari ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, haravugwa amakuru ko haherutse kuvuka umutwe witwara gisirikare FIAR, ugamije kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ibitangazamakuru bitandukanye byiganjemo ibyo hanze y’u Rwanda, bivuga ko uyu mutwe witwa FIAR (Force Impartiale pour l’Avenir du Rwanda), ngo ugizwe n’urubyiruko rubarizwa mu Rwanda, mu karere no ku Isi muri rusange.

By’umwihariko igitangazamakuru The Chronicles, cyanditse ko uyu mutwe ngo uharanira impinduka zishingiye ku ngengabitekerezo y’imibanire myiza ndetse na Demukarasi, ngo ukaba uyobowe na Major Bamaso J.Bosco, naho Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo akaba Captain Niyigena Gabriel, ndetse ukaba ufite n’abakomiseri batanu.

Uyu mutwe FIAR uje wiyongera ku yindi yari isanzwe irimo FDLR, RUD Urunana, CNRD, FLN ndetse na P5 yose irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

FIAR ivutse mu gihe imwe muri iyi mitwe yashegeshwe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (FARDC) kuva mu mpera za 2019, bamwe bakaba barabifashe nk’iherezo ryayo kuko byageze aho bamwe mu barwanyi bayo bafashwe mpiri, boherezwa mu Rwanda.

SIDA se irica, SIDA ntacyo itwaye, iki ni cyo kibi, ujya kurongora umuntu uzi ko arwaye SIDA uvuga uti ‘nzagenda bampe ikinini nibereho’ ariko Coronavirus nta muti ifite, abakire batitiye, byose barabivuze muri iyi Video :





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo