Muri GS APADE bashimiye Imana yarinze abanyeshuri mu gitaramo gihebuje-Amafoto&Video

Muri Groupe Scolaire APADE bakoze igitaramo cyo gushimira Imana ko yarinze abanyeshuri mu gihe gishize cyose, aho amakorari atandukanye arimo iy’abarimu n’iy’abanyeshuri zaririmbiye Imana mu ntero imwe yo gushimira Imana.

Ni igitaramo kitabiriwe n’abanyeshuri bose mu binezaneza byinshi bishimira igihe bamaze mu masomo yabo nta kibazo cyangwa ikindi kintu cyose cyabahungabanyije.

Yaba Animateur w’iki kigo, Nsanzamahoro Augustin n’abarimu bose bari kumwe n’abanyeshuri bafatanya gushimira Imana mu gihe gishize.

Amakorari atandukanye yaririmbye muri iki gitaramo arimo ’The Preachers of God Choir’, ’The Captive of God/ Choir of Students APADE’ na ’Choir of Teachers’.

Irebere muri iyi Video uburyo iki gitaramo cyo gushimira Imana muri GS APADE cyari kinogeye ijisho:

Uretse aya makorari yaririmbye muri iki gitaramo cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize, hari n’umuhanzi ku giti cye Niyonkuru Bienvenue nawe wagarukaga ku burinzi bw’Imana mu ndirimbo yaririmbye dore ko yari mu ntego imwe n’igitaramo cyari icyo gushimira Imana.

Mu butumwa bwagiye butangwa n’abayobozi batandukanye, abarimu yewe n’indirimbo zaririmbwe, byose byahurizaga ku kuba Imana yarabarinze mu gihe gishize.

Umuyobozi wa GS APADE, Gatoya David mu ijambo rye yashimiye uruhare rwa buri wese mu gutegura icyo giraramo anasaba ko byakomeza bityo ndetse ibikozwe bikajya bibikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga kugira ngo mu gihe kizaza abazaza bazajye babireba.

Ati "mu bihe byiza byandyoheye, ni ibyo ku ishuri ariko nta n’ifoto mfite kandi nyamara hano dufite Multimedia hano n’abantu bashobora kubikora, ni kuko bitajya bitunganywa neza bikabikwa........()".

Yakomeje avuga ko ari iby’igikundiro kugira igitaramo cyo gushimira Imana ndetse anasaba ko cyazajya gihora gitegurwa,m ati "nifuza ko iki gitaramo kitaba icya nyuma bizage bihora bikorwa ndetse tubitunganye neza tubitunge".

Uyu muyobozi wa APADE yashoje iki gitaramo asenga Imana mu isengesho naryo ryuje amagambo yo gushimira Imana yabarinze.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo